Ku munsi nk’uyu mu 1964: Abirabura bo muri Amerika bahawe uburenganzira bwo kugira uruhare mu mategeko

Lyndon B. Johnson wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasinye amasezerano aha abasivile b’abirabura b’Abanyamerika bwo kugira uruhare mu mategeko, ku wa 2 Nyakanga 1964 mu muhango wabereye muri “White House.”

Kuba abasivile bari barimwe uburenganzira bwo kugira uruhare mu buyobozi n’ibindi, byari bifite aho bihuriye n’ivangura ryakorerwaga abirabura b’Abanyamerika aho wasangaga no mu bigo by’amashuri badafatwa kimwe.

Kubera uburyo abirabura bakomeje kugaragaza kutishimira uburyo bafatwa, byatumye urukiko rukuru rw’Amerika rufata umwanzuro wo kubaha uburenganzira bifuzaga bwo gufatwa kimwe n’abazungu.

Ikintu cyabaye nk’igisembura abirabura bakajya mu mihanda kwigaragambya, ni uburyo mu 1955 Umunyamerikakazi w’umwirabura, Rosa Parks yanze guhaguruka mu modoka ngo ahe umugore w’umuzungu umwanya ngo yicare, ndetse n’ijambo Martin Luther King yari yaravuze mu 1963, avuga ko afite inzozi z’uko umwirabura n’umuzungu bazicarana ku meza amwe basangira n’ibindi.

Ibi rero byeretse abirabura ko bahagurutse bagaharanira uburenganzira bwabo babuhabwa, biza kubahira ku wa 2 Nyakanga 1964, ubwo Perezida w’Amerika yasinyaga amasezerano abaha ubwisanzure.

Mu 1960, John F. Kennedy wari Perezida w’Amerika yari yarashyizeho indi ngingo ivuga ko abantu bose bagomba guhabwa amahirwe angana ku isoko ry’umurimo n’ubwo yishwe mu 1963 gusa asiga agaragaje ko abasivile b’abirabura bagomba guhabwa uburengazira.

Uburenganzira bw’abirabura muri Amerika bwari bwarateje impagarara mu bari bagize Inteko ishinga amategeko muri Amerika kuko bamwe mu badepite barabyemeraga abandi bakumva bidakwiye.

Mu muhango wo gusinya ku itegeko ritanga ubwisanzure ku birabura, Johnson yari yatumiye abashyitsi benshi muri White House, aho abandi bawukurikiye kuri televiziyo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *