Hari mu birori byabaye mu ijoro ryo ku munsi nk’uyu byari byitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Tony Blair, igikomangoma cya Wales Charles, Perezida w’u Bushinwa Jiang Zemin ndetse n’umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Madeleine Albright, Hong Kong isubizwa u Bushinwa.
Ni nyuma y’uko ibihumbi by’abanya Hong Kong byari bimaze iminsi byigaragambya bisaba ko u Bwongereza bwareka kugenzura leta yabo.
Mu 1839 ni bwo u Bwongereza byateye u Bushinwa mu ntambara ishingiye ku bukungu, umutekano n’impamvu za politike bugafata iyi leta ya Hong Kong.
Mu mwaka w’1842, u Bushinwa n’u Bwongereza byasinyanye amasezerano yo kurangiza intambara yari yariswe “Opium War.”
Amasezerano yo gusubiza u Bushinwa leta ya Hong Kong yo yari yarasinywe muri Nzeri 1984 aho u Bwongereza bwemeye kuzatanga iyi leta mu 1997.
Ku itariki ya 1 Nyakanga rero mu 1997, u Bwongereza bwakoze ibyo bwemeye mu masezerano, mu birori byabaye mu ijoro ry’uwo munsi.
Umuyobozi mushya wa Hong Kong, Tung Chee Hwa yahise ashyiraho ihame yise “igihugu kimwe, uburyo bubiri bw’imiyoborere” aho yari agamije kugira iyi leta igicumbi cy’ubucuruzi muri Asia.
Ibi byari bishatse kuvuga ko n’ubwo u Bwongereza buhaye Hong Kong u Bushinwa, iyi leta ishaka kwigenga n’ubwo ibarizwa mu gihugu cy’u Bushinwa.
Kugeza ubu, leta ya Hong Kong ni imwe muri leta zigize u Bushinwa, gusa hari amategeko y’u Bushinwa iyi Leta itaba ishaka kugenderaho, ibintu bijya binateza imyigaragambyo.


