Umukecuru w’imyaka 119 wo muri Leta ya Rio de Janeiro muri Brazil, Deolira Gliceria Pedro da Silva aritegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 120 mu mezi abiri ari imbere, ndetse akaba agiye no kwemezwa na Guinness World Records nk’umuntu ukuze kurusha abandi ku isi.
Uyu mwanya kuri ubu ufitwe n’undi Munya-Brazil witwa Inah Canabarro Lucas, umubikira w’imyaka 116 utuye muri Leta ya Rio Grande do Sul. Ariko, umuryango wa Deolira n’abaganga bemeza ko afite amahirwe yo guhabwa uyu mwanya.
Umwuzukuruza wa Deolira ufite imyaka 60 yavuze ko nubwo nyirakuru atari mu bitabo bya Guinness bafite impapuro zemeza ko akuze kurusha abandi bose ku isi. Ati: “Ntari mu gitabo cya Guinness, ariko dukurikije inyandiko dufite, ni we wukuze cyane ku isi.”
Inyandiko zirerekana ko Pedro da Silva yavukiye ahitwa Porciúncula, agace ko mu cyaro muri Leta ya Rio, ku itariki ya 10 Werurwe 1905.
Kuri ubu, atuye mu mujyi wa Itaperuna aho yitabwaho n’abuzukuru be babiri: Doroteia w’imyaka 60 na Leida Ferreira da Silva w’imyaka 64.
Pedro da Silva anitabwaho n’abaganga n’abashakashatsi bashishikajwe no kumenya impamvu yarengeje imyaka 40 ku myaka y’ikizere cy’ubuzima muri Brazil dore ko ari 76,4.
Dr. Juair de Abreu Pereira, umuganga wita kuri Deolira kandi unafasha umuryango we mu rugendo rwo kumwandikisha muri Guinness World Records, yagize ati: “Madamu Deolira afite imyaka 120 muri uyu mwaka wa 2025. Uko amerewe muri rusange birashimishije kuko nta miti afata,”
Guinness World Records yatangaje ko itarabona dosiye ya Deolira kuko yakira ubusabe bwinshi buvuga ku bantu benshi bifuza kwemezwa nk’abakuze kurusha abandi ku isi.
