Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu bavuga ko impamvu mu miryango yabo hahoraga amakimbirane y’urudaca ari uko babanaga badasezeranye imbere y’amategeko, ibyatumaga bamwe muribo bimika ubuharike.
Aba baturage ibi babigarutseho ubwo imiryango 20 yasezeranaga imbere y’amategeko mu murenge wa Kanzenze barimo n’abamaze imyaka irenga 10 babana binyuranyije n’amategeko.
Umwe mu basezeranye, umugabo witwa Hategekimana Innocent, atuye mu mudugudu wa Mizingo washyingiranywe na Nyirantezimana Diane, bari bamaranye imyaka 15 babana mu buryo butemewe n’amategeko.
Ati ”Ubundi twabanaga mu makimbirane naranze kwandikisha abana twabyaranye mu irangamimerere biturutse ku kutumvikana, byanatumye ubu mfite undi mugore wa kabiri ariko inshuti z’umuryango zaratwegereye ziratuganiriza mva ku izima.”
Akomeza avuga ko nyuma yo gusezerana yishimye cyane kandi agiye kwandikisha abana, kuko umugore muto babanje kuganira uko abana bose bazandikishwa ndetse bakabasha kujyanwa mu ishuri.
Mu kubana mu makimbirane avuga ko byabasubije inyuma ntabone ubwubaka ikibanza bafite ariko kuri ubu bagiye gufatanya bakacyubaka, bakaba kugira aho batuza umuryango.

Nyirantezimana Diane ahamya ko kubana mu makimbirane byatumaga yitwa umugore w’indaya none akaba yabaye uw’isezerano, byatumaga bose baba ba tereriyo abana babo bakagwingira.
Avuga kandi ko abana be batahabwaga agaciro ”Gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko biradufashije kuko abana banjye bitwaga ibinyendaro, ariko ubu bahawe agaciro muri Leta.”

Undi mugabo witwa Mvuguwera Jean Claude avuga ko umuryango we nta mutuzo wabagamo kuko buri munsi yanywaeraga amafaranga yose yakoreye, yagera mu rugo agatana mu mitwe n’umugore we.
Avuga ko kuri ubu nta rugomo rukirangwa mu rugo rwe nyuma yo kwigishwa n’inshuti z’umuryango agahinduka, kuko asigaye akora akorera umuryango.

Sifa Seraphine, Umuhuzabikorwa w’inshuti z’umuryango mu murenge wa Kanzenze avuga ko imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko bayisanzemo amakimbirane.
Ati “Twasanze mu miryango itarasezeranye hakunda kurangwamo amakimbirane akabagiraho ingaruka bose, niho twahereye tuyigisha ko bakwiriye kubana byemewe n’amategeko.”
Akomeza avuga ko ibiganiro bahabwa byaberetse ko hakiri urugendo kuko atari bose basezeranye, ariko ko n’abasigaye batahiwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze, Uwizeyimana Josiane avuga ko nyuma yo gusezeranya iyi miryango bazakomeza gushyira imbaraga mu kwigisha ibana idasezeranye no gufasha ibana mu makimbirane kuyavamo, no gushishikariza ababyeyi bafite abana babyariye mu ngo kubandikisha mu bitabo by’irangamimerere.
Mu miryango 32 ibarurwa ko ibanze mu makimbirane mu murenge wa Kanzenze, nyuma y’uko 20 muri yo isezeranye byemewe n’amategeko, 12 isigaye nayo ifite amatariki izasezeranyirizwaho muri mutarama 2025.








