Umuvunyi Mukuru avuga ko abayobozi bafite inshingano zo kujijura abaturage

Kujijura abaturage ni inshingano zacu nk’abayobozi- Umuvunyi mukuru

Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase yasabye abayobozi batandukanye bo mu Ntara y’Iburengerazuba kumva ko bafite inshingano zo kujijura abaturage bagasobanukirwa amategeko abagenga arimo n’ayo guhabwa ndetse no gutanga amakuru.

Ibi umuvunyi mukuru yabibatangarije mu Karere ka Karongi, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama 2020, mu kiganiro uru rwego rw’Umuvunyi rwagiranye n’abayobozi batandukanye barimo abafite mu nshingano Itangazamakuru mu Rwanda, ab’inzego z’ibanze bo muri iyi Ntara, Polisi, abasirikare, Dasso n’abandi aho bunguranaga ibitekerezo ku itegeko rijyanye no gutanga amakuru.

Umuvunyi Mukuru avuga ko abayobozi bafite inshingano zo kujijura abaturage
Umuvunyi Mukuru avuga ko abayobozi bafite inshingano zo kujijura abaturage

Umuvunyi Mukuru avuga ko abayobozi bafite inshingano ku isonga zo gufasha abaturage bagasobanukirwa n’aya mategeko abagenga ndetse kandi arimo n’iryo gutanga amakuru.

Agira ati “Uburenganzira ku makuru nimubwagure, twagure ubwo burenganzira tubugeze no ku baturage badafite amakuru ahagije ku bikorwa bibakorerwa cyane cyane amategeko abarengera baba batazi neza. Nk’abayobozi tubigire intego rwose yo kujijura abaturage dufatanije twese, abanyamakuru cyane cyane n’abayobozi dufatanye kugira ngo bayajijukirwe”.

Abaturage ku ruhande rwabo bavuga ko bajyaga bagira ubwoba bwo gutanga amakuru batinya ko bafatwa nk’abareze abayobozi babo, gusa bakemeza ko nyuma y’iyi nama batinyutse kuzajya bayabaza ndetse no kuyatanga.

Uwabakurikira Bernard wo mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, agira ati “Ubu nibwo tubonye uburenganzira bwo kuba twabaza n’inzego zo hejuru ubundi ntabwo twatinyukaga kubaza urwego rurenze ku Kagari, twari tuzi ko twabaza gitifu w’Akagari ariko ubu twabonye n’ubwo kubaza na Meya, rwose ntabwo twari tubizi twabitinyaga cyane ariko ubu turabisobanukiwe”.

Guverineri w’Intara y’Iburengeraza, Munyentwari Alphonse na we asobanura ko gutanga amakuru ari inyungu ku bayobozi n’abayoborwa, bityo akabasaba gutanga amakuru y’ukuri ngo kuko hari abantu baba barazonzwe no gutangaza abihuha.
Ati “Navuga ko ari inyungu za buri wese ku gutanga amakuru ndetse no kuyashaka, iyi nama yabaye ingirakamaro cyane cyane ku bayobozi bazi ko dusabwa amakuru cyane, tuhavuye twese dusobanukiwe”.

Guverineri Munyentwari Alphonse
Guverineri Munyentwari Alphonse

Ku bayobozi bahutaza abaturage batanze amakuru bavuga ko babareze, Guverineri abivugaho agira ati “Gukurikirana umuturage ngo ni uko yatanze amakuru ntibikwiye kuba ntibinabaho, abo rero umuntu yabagira inama ndetse ntekereza ko n’ibihano byazamo mu mikorere nk’iyo,…”

Reba Video:

Itegeko No 04/2013 ryo ku wa 08/2/2013 ryerekeye kubona amakuru, riha uburenganzira abaturage bose hamwe n’abanyamakuru gusaba inzego za Leta n’iz’abikorera amakuru ya ngombwa, riha kandi izo nzego inshingano yo kuyatanga.

Ingingo ya 7 y’iri tegeko isaba inzego zifite amakuru kuba zayatangaza bitabaye ngombwa ko ziyasabwa cyane cyane mu rwego rwo kumenyekanisha ibyo zikora, ariko kandi amakuru atangwa yibanda cyane cyane ku nyungu z’abenegihugu.

Iri tegeko ariko rikaba rinateganya amakuru adashobora gutangwa nkashobora guhungabanya umutekano w’igihugu cyangwa ayabangamira ubutabera.

Abitabiriye iyi nama bavuga ko bayungukiyemo byinshi birebana n'iri tegeko ryo gutanga amakuru
Abitabiriye iyi nama bavuga ko bayungukiyemo byinshi birebana n’iri tegeko ryo gutanga amakuru
Iyi nama yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye
Iyi nama yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye
Umuyobozi muri RGB, Gerard Mbanda(Iburyo) na Peacemaker Mbungiramihigo, umuyobozi wa MHC
Umuyobozi muri RGB, Gerard Mbanda(Iburyo) na Peacemaker Mbungiramihigo, umuyobozi wa MHC
Abahagarariye inzego z'umutekano nabo bitabiriye iyi nama
Abahagarariye inzego z’umutekano nabo bitabiriye iyi nama

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *