20250118_145849

Kujya mu mishyikirano na M23 ni umurongo utukura RDC idashobora kurenga: Tshisekedi 

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye gukurira inzira ku murima umutwe wa M23; avuga ko Leta y’igihugu cye idateze kujya mu mishyikirano na wo.

Tshisekedi kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari kumwe n’abadipolomate bahagarariye ibihugu bitandukanye i Kinshasa, yavuze ko kuba RDC yajya mu mishyikirano na M23 yita umutwe w’iterabwoba byaba ari ukurenga umurongo utukura.

Yavuze ko igihugu cye kidashobora gukoreshwa n’igitutu cy’ibihugu by’amahanga bikomeje gusaba RDC kujya mu biganiro na M23 ngo abe yakwemera kujya mu mishyikirano n’uriya mutwe.

Ati: “Munyemerere ntange umucyo w’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itazigera ikoreshwa n’igitutu cy’abantu bo hanze bagerageza gutanga amabwiriza anyuranyije n’inyungu ndetse n’ubusugire bwacu. Ntabwo tuzigera dutezuka ku gushimangira aho duhagaze. Kuganira n’umutwe w’iterabwoba nka M23 ni umurongo utukura Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idashobora kurenga.”

Tshisekedi kandi yagaragaje ko kuba igihugu cye cyajya mu mishyikirano n’uriya mutwe byaba ari igitutsi ku bagizweho ingaruka ku bagizweho ingaruka n’intambara y’uriya mutwe.

Tshisekedi yongeye kurahira ko RDC itazajya mu mishyikirano na M23, mu gihe ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika biheruka gusaba RDC kujya mu biganiro n’uriya mutwe, nk’inzira yatuma amahoro agaruka mu burasirazuba bwa RDC.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *