Kujyana imodoka nshya mu bapfumu n’ubuhanuzi bwa Mugo wa Kibiru mu mico n’imyumvire 7 idasanzwe

Uduce cyangwa se bimwe mu bihugu byiganjemo ibyo muri Afurika, habamo imyumvire n’imico idasanzwe. Benshi bizera imbaraga z’abapfumu n’imyuka itinywa kandi ikubahwa cyane nk’isoko y’amahirwe no gutsinda ikibi.

Ntuzatungurwe no kumva hari aho umupfumu yitwa ‘muganga’ kuko ni imvugo yamaze kogera mu bantu bashakisha amahirwe uruhindu. Byavuzwe ko abakinnyi bamwe b’umupira w’amaguru bifuza guhirwa muri uyu mwuga bagana abaganga.

Mu Rwanda muribuka inkuru yavuzwe mu mupira w’amaguru muri amwe mu makipe kandi n’ubu hari abagishinjwa gukoresha izi mbaraga. Mu bihugu nka Kenya, Tanzania, Uganda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo havugwaho kubamo imyizerere gakondo ishingiye ku bupfumu biri ku rwego rwo hejuru.

Muri Kenya, Hari abagura imodoka nshya, bakabanza kuzijyana mu bapfumu kugira ngo zitazibwa, zitazakora impanuka n’ibindi bibazo yahura na byo (imyaku). Vuba aha, uwitwa Steve bivugwa ko akomeye mu itorero ry’iyobokamana yaguze imodoka nshya, ayijyana kwa ‘Muganga’ mu gace kitwa Nyamira kugira ngo agomororereho iyo migisha. Yemera ko umuntu ashobora kuba ari mu idini ariko akagira imyizerere imurimo imbere.

Ibice by’umubiri w’abafite ubumuga bw’uruhu nk’isoko y’ubukire

Tanzania no mu Burundi bavuzweho kwica abafite ubumuga bw’uruhu (ba nyamweru). Ngo baba babashaka bimwe mu bice by’umubiri wabo bajyana ku bapfumu, bakabikoreraho imigenzo ubundi ubutunzi bukabayoboka.

Igihunyira gitera umwaku

Iyi ni inyoni bigoranye kuyibona ku manywa ariko ngo uyibonye, haba ku manywa cyangwa mu ijoro ngo nta mahirwe agira, keretse iyo ayirutseho, akayitera umunyu cyangwa agacanisha amakara. Imyumvire y’uko igihunyira gitera umwaku izwi muri Kenya ndetse no mu Rwanda gusa uburyo bwo kwikiza uwo mwaku ubanza buri muri Kenya gusa.

Iyo uri kunegura umuntu, akahagera bivuze ko aba azarama

Kunegura ni ukuvuga umuntu (nabi cyangwa neza) adahari. Iyo ahageze muri kumunegura, bamwe mu Banyakenya bizera ko aba azarama.

Kubona injangwe y’umukara ntusubire mu rugo, wirirwana umwaku

Bamwe mu Rwanda bizera ko iyo injangwe igutambutse imbere mu gitondo, ntusubire iyo uvuye ngo wongere kugaruka, uhura n’ibibazo. Muri Kenya ho ni injangwe y’umukara batinya; igihe cyose waba uyibonye ngo ikiza ni uko wakwisubirira iyo uvuye, bitaba ibyo ntuhirwe n’urugendo.

Gutema igiti cy’Umuvumu udasabye abakuru uburenganzira bitera amahirwe make

Mu Rwanda iki giti tukita ‘umuvumu’ ariko muri Kenya bakita ‘Mugumo’. Iki ni igiti kiri mu bimaze igihe kinini cyane mu mateka y’ibi bihugu kandi gihabwa agaciro cyane mu Bakuyu muri Kenya. Kugwa hasi ku iki giti mu baba muri Kikuyu bisobanuye guhinduka kw’ingoma (ubutware). Umuntu ugitemye atabasanje gusaba uburenganzira abakurambere, aba akuruye ibibazo.

Mu mateka ya Kenya, igwa ry’ibita bya Mugumo byari bishaje cyane rivugwaho gupfa no kwegura kw’abatware kuva mu gihe cy’ubukoloni. Umupfumu cyangwa umuhanuzi witwaga Mugo wa Kibiru ngo yahanuye ko igiti cya Mugumo nikigwa hasi, ubutware bw’Abongereza buzarangira mu 1963 bibera kimwe. Mu 1975 iki giti cyaraguye, umutware Josiah Mwangi Kariyuki apfa ku munsi wakurikiyeho. Mu 1978 hari ikindi cyaguye mu gace kitwa Chania, Perezida Jomo Kenyatta apfa muri uwo mwaka. Hari ubwoba bwinshi ko Uhuru Kenyatta ashobora gupfa nyuma ko kugwa kw’ikindi giti cya Mugumo mu gace ka Nyeri mu 2013 bitewe n’ibyagiye biba byiswe nk’ukuri.

Iyo isazi imaze igihe kinini mu cyumba urayemo, witegura abashyitsi

Mu masaha y’ijoro uryamye mu cyumba, iyo isazi imaze igihe kinini igurukira mu cyumba cyawe, umunsi uracya abashyitsi baba baragusura.

Hari indi myumvire nko gukubita umusore umukoropesho, bigasobanura ko atazabona inkwano yo kwishyura umugeni, umuntu inkuba yakubise ntapfe akaba azarama, umuntu yanyura aho abandi bari guhurira amasaka akabafasha n’ubwo byaba igihe gitoya kuko ngo iyo atabikoze batekereza ko aba yaje kuyabura (gukora imigenzo iyagira make).

Imyumvire n’imyizere muri rubanda (society) biri mu kirango cyabo gikomeye. Ushobora kudaha agaciro ibyo bizera kubera ko ubyumva bitandukanye gusa si ko bo babibona. Ikizima ni ukunenga no kwamagana abitwaza iyo myumvire mu guhungabanya umutekano w’abandi cyangwa kubahohotera nk’abica abafite ubumuga bw’uruhu bashaka gukora imigenzo yabo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *