21mideast-crisis-warrants-leaders-kvlz-articlelarge.webp

Kuki abayobozi bari ku butegetsi bacye ari bo bahuye na I.C.C. ku byaha by’intambara?

Mu mateka y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa La Haye mu Buholandi, Benyamin Netanyahu yiyongereye ku rutonde rw’abategetsi uru rukiko rwashyiriyeho impapuro zo kubata muri yombi. Ni impapuro zashyizwe hanze kuri uyu wa Kane itariki 21 Ugushyingo 2024.

Kuri uru rutonde rero hari Perezida w’Igihugu cy’Uburusiya, Vladmir Vladmirovic Putin, uwahoze ari Perezida wa Sudan, General Omar Al-Bashir wakuwe ku butegetsi binyuze mu myigaragambyo ubutegetsi bwe bugasimburwa n’ubw’abasirikare na n’ubu bakibufite.

Umutegetsi washyiriweho izi nzandiko zo kumuta muri yombi ntabwo aba yemerewe gutembera cyangwa gukandagira muri kimwe mu bihugu 120 byashyize umukono ku masezerano yemeza uru Rukiko rukorera mu mutaka w’Umuryango w’Abibumbye LONI.

Buri gihugu muri ibyo gifite inshingano zo kumuta muri yombi n’ubwo ibyo byose atari ko byagiye byubahirizwa cyangwa ngo bishyirwe mu bikorwa. Urugero rwa hafi ni uruzinduko rwa Omar al Bashir muri Afurika y’Epfo.

21mideast-crisis-warrants-leaders-kvlz-articlelarge.webp

N’ubwo Uburusiya butabarirwa mu bihugu byasinye ku masezerano yemeza iby’uru Rukiko ariko, ntibyabujije ko muri Werurwe 2023 rumusohorera manda yo kumuta muri yombi ashinjwa igikorwa cyakozwe n’Ingabo z’Uburusiya cyo gutwara abana ku ngufu bavanwa muri Ukraine bajyanwa mu Burusiya, igikorwa kitiriwe GUKINGIRA ABO BANA INTAMBARA ariko bikaza gufata isura yo kubashimuta.

Muri iri kurikiranwa, hanazamo umugore w’Umurusiya witwa Maria Lviva-Belova ukuriye Komisiyo ishinzwe abana muri icyo gihugu nawe ushinjwa ubufatanyacyaha na Vladmir Poutine.

Uhereye icyo gihe, Poutine yagiriye ingendo zitandukanye mu bihugu bitemera uru rukiko nk’Ubushinwa, ndetse na Mongolia yo irwemera ariko yanze gushyira mu bikorwa ibyo isabwa byo kumuta muri yombi.

Poutine kandi yagaragaye mu bihugu nka Saudi Arabia mu bihe bitandukanye, gusa yanagiye asubika ingendo nyinshi yari kugirira mu bihugu nka Afurika y’Epfo mu nama y’ibihugu bihuriye mu itsinda rizwi nka BRICS, ku nshuro zitandukanye kandi Poutine ntiyanitabiriye inama z’irindi tsinda yr’ibihugu bikize rizwi nka G20 , iya hafi n’iherutse kubera muri Bresil atitabiriye.

Uru rukiko kandi, mu mwaka wa 2009 ushyira uwa 2010 rwahigiye gucakira uwari Perezida wa Sudan, Jenerali Omar al-Bashir rumushinja ibyaha bya Jenoside byakorewe muri Darfur, ndetse n’I byaha byari biyishamikiyeho by’intambara.

Omar Hassan al-Bashir wa Sudan

Mu mashumi ya Jenerali Bashir kandi hazagamo na Minisitiri w’Ingabo za Sudan w’icyo gihe, Abdel Raheem Muhammad Hussein, byenda gusa neza neza nk’uko byagendekeye Benjamin Netanyahu n’uwo aherutse kwirukana ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo za Israel , Yoav Gallant.

2020-02-12-omar-al-bashir.jpg

N’ubwo bimeze gutyo ariko ntibyabujije Bashir gukorera ingendo hanze ya Sudan. Urugero ni urugendo rwateje urusaku mu rwego mpuzamahanga uyu wari umukuru wa Sudan yagiriye muri Afurika y’Epfo mu 2015, ahari habereye Inama Nkuru y’Ubumwe bw’Afurika, iyi nama ikaba yararangiye Bashir adatawe muri yombi.

Uwarose nabi burinda bucya ariko a-Bashir w’imyaka 80 y’amavuko wahiritswe ku butegetsi ari muri Gereza kuva mu 2019 akurikiranweho ibyaha byo guhirika ubutegetsi mu 1989, ubwo kandi abari kumuburanisha nawe bamuhiritse ku butegetsi.

Colonel Muammar el-Gaddafi wa Libya

Undi mutegetsi uru Rukiko rwageze amajanja akaza gupfa rutamutaye muri yombi ni Colonel Muammar Al-Gaddafi wa Libya.

1024x538_358486.webp

Colonel Gaddafi yashakishwaga hamwe n’umwe mu bahungu be wari uzwi nka Saif Al-Islam Gaddafi mu 2011, ndetse mu mashumi ye harimo n’uwari ushinzwe Urwego rw’Ubutasi muri Libya, mu byo bashinjwaga, harimo kurasa urufaya ku baturage bari mu myigaragambyo yamaganaga ubutegetsi bwa Gadadafi, cyane cyane mu byumweru 2 byayibanjirije, abaturage Gaddafi yitaga “ Imbeba zigabije igihugu cye”, azishumurijwe n’abanyaburayi.

Gaddafi yishwe mu 2011 atagejejwe mu rukiko ibye birangira bityo.

Uhuru Kenyatta na Dr William Samoei Ruto bo muri Kenya

Mu 2011 kandi Urukiko Mpanabyaha rwa La Haye rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Dr William Ruto waje kuba na Visi Perezida wa Kenya ku butegetsi bwa Uhuru Kenyatta. Dr Ruto ubu niwe uyoboye Kenya. Mu 2016, Dr William Ruto yitabye uru rukiko rumuburira ibimenyetso.

d3uekzvwsaetreu.jpg

Uwahoze ari Perezida wa Kenya , Uhuru Muigai Kenyatta nawe kandi yaburanye n’uru Rukiko we na Dr William Ruto bashinjwa kwivugana abaturage bigaragambyaga bamagana ibyavuye mu matora yo mu 2007-2008. Muri dosiye ya Uhuru Kenyatta akaba yari kumwe n’abandi barimo uwari ukuriye Ubunyamabanga bw’Akanama k’Igihugu k’umutekano, Muhammed Hussein Ali, ariko bombi baburiwe ibimenyetso bihagije bibashinja bakurirwaho izo mpapuro.

Perezida Laurent Gbagbo wa Cote d’Ivoire

Mu 2010, Laurent Gbagbo wari Perezida wa Cote d’Ivoire yahatanye n’uru Rukiko rubura gica, mu ikurikiranwa rye, yari kumwe n’umugore we, Simone Gbagbo, ndetse n’uwari ashinzwe urubyiruko mu Ishyaka ryari ku butegetsi muri icyo gihugu, FPI ( Front Populaire Ivoirien) Charles Blé Goudé.
Cyo kimwe no muri Kenya aba bombi bashinjwaga kwica abaturage mu kiswe ibyaha by’intambara no kwibasira ikiremwamuntu, nyuma y’amatora yo mu 2010.

Mu myaka 10 bamaze La Haye, yaba Gbagbo cyangwa Blé Goudé uru Rukiko rwasanze nta byaha bibahama bararekurwa ubu ni abanya Politiki mu gihugu cyabo guhera mu 2021.

87482-simone-et-laurent.webp

Ibyo kurekura Gbagbo ariko n’abari amashumi ye byakomeje kwibazwaho niba koko uru rukiko ari urw’ubutabera cyangwa niba rwaba rudakoreshwa mu nyungu za Politiki, kubera ko ibimenyetso byabaye urwitwazo ko bidahagije kuri bamwe mu bategetsi bitari iby’ibura kuri amwe mu madosiye arimo niyo muri Code d’Ivoire, Kenya n’ahandi.

Ikurikiranwa rya ba Perezida Vladmir Poutine w’Uburusiya na Minisnitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu wa Israel rikaba rije risanga ikinegu cy’abagiye binubira ko uru Rukiko rwagiye rwibasira abanya Afurika, none rugeze no ku mugabane w’Uburayi na Aziya.

52bbca61-5f3d-463a-bf4d-3cfaf5bbf9b7.jpg

Bimeze uko ariko mu gihe hibazwa niba abategetsi bo mu bihugu bimwe na bimwe aribyo bikora amakosa cyangwa ibyaha birebwa n’uru Rukiko gusa, mu gihe ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uru Rukiko rwayigeze amajanja ariko bigapfa ubusa.

Mu 2017, uwari Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Fatou Bensouda, yatangije igikorwa cyo gukurikirana abasirikare ba Amerika bakoreye ibyaha by’iyicarubozo abaturage bo muri Afghanistan no mu Burasirazuba bwo Hagati ariko biteza ikibazo gikomeye byanatumye Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimushyiriraho ibihano, nyuma iby’iyi dosiye biza kurangira bityo ntacyo igezeho.

Haribazwa rero icyo ikurikirana ry’uru Rukiko kuri Poutine na Netanyahu rizatanga, reka tubitege amaso.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *