Kumara imyaka 7 adatera akabariro byatumye umugore we yaka gatanya

Urukiko rwa Mapo muri Leta ya Ibadan muri Nigeria rwatandukanyije umuryango wari umaranye imyaka 18 , aho umugore yareze umugabo ko amaze imyaka 7adatera akabariro.

Igitangazamakuru MHL Interanationl kivuga ko kuwa 17 Ukwakira 2020 ari bwo umucamanza Ademola Odunade yatanyije ku mugaragaro Joel Olutunji na Blessing bari bamaze imyaka 18 babana nk’umugore n’umugabo.

Blessing mu buhamya yatanze mu rukiko yavuze ko kuva we n’umugabo we Olutunji babyara umwana wabo wa kabiri ufite imyaka 7 yahise yanga kongera gukorana nawe imibonano mpuza bitsina, ari nacyo cyonyine yagaragarije urukiko asaba gatanya imbere y’amategeko.

Urukiki rwumvishe ikirego cye ndetse runanzura ko we n’umugabo we batandukanye. Urukiko kandi rwategetse Olutunji wanze gutera akabariro kujya yishyura 5,000 by’amanayira buri kwezi yogufasha abana yabyaranyena Blessing.

Olutunji yagaragaje ko yishimiye umwanzuro w’urubanza cyane ko ngo yari yarahuzwe umugore we, kubera umunabi n’amagambo mabi yamubwiraga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *