Kuri uyu wa 7 Mata 2020, Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat mu izina ry’uyu muryango yavuze ko kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi atari inshingano zo guharira u Rwanda gusa.
Ni ijambo yageneye Abanyarwanda n’Abanyafurika muri iki gihe hatangiye icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka abatutsi bazize jenoside ku nshuro ya 26.
Faki Mahamat yavuze ko AU igomba kongera imbaraga ishyira mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, ihakana n’iipfobya rya Jenoside ndetse n’umuco wo kudahakana.
Kurwanya ihakana n’ipfobya si ibyo guharira abayobozi b’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda gusa, ati: “Ni inshingano za AU, imiryango y’uturere itandukanye n’ibihugu biyigize, sosiyete sivile, imiryango y’urubyiruko n’abagore, itangazamakuru n’abashakashatsi.”
Uyu muyobozi yavuze ko kurwanya umuco wo kudahana; hatabwa muri yombi abanyabyaha, bashyikirizwa ubutabera ndetse boherezwa aho bakoreye ibyaha bizagaragaza uruhare rwa AU mu gushyira mu bikorwa inshingano zayo nk’indi miryango mpuzamahanga.
Jenoside yakozwe kuva ku wa 7 Mata 1994 kugeza ku wa 4 Nyakanga 1994 ubwo yahagarikwaga n’ingabo za RPA, Abatutsi barenga miliyoni mu bice bitandukanye by’igihugu barishwe. Faki Mahamat yatangaje ko bikwiye Kwibuka kuko byibutsa ko amateka atakongera kwisubira, bigatuma habaho gutekereza ku gihe cy’ubu n’ikizaza, hagashyirwa imbaraga mu kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, ubutabera no kurinda ikiremwamuntu.


