Urubuto rwa Pome ruratangaje kuko ku barurya rubafasha kwirinda indwara zitandukanye zirimo Diabete .Pome ikungahaye ku mavitamine n,imyunyu ngugu ariyo mpamvu uwayiriye ahora akomeye.
Ibi tuvuze haruguru ahanini bigaterwa n’ibinyabutabire bya Polyphenols ,quercetin na phloridzin ibi binyabutabire ni ingenzi cyane ku murwayi wa diyabete ndetse akaba ari nabyo bigira uruhare runini mu kugabanya isukari mu mubiri we.
Urubuto rwa pome rushyirwa mu byiciro by’ibyitwa Probiotic ,probiotic zikaba zigira uruhare runini mu kurinda no kunoza imikorere myiza y’amara.n’igogora muri rusange.
Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga batandukanye bavuga ko urubuto rwa pome rugira uruhare runini mu kunoza imikorere myiza ya bagiteri zizwi nka microbiata .izi zikaba ziba mu mu mara ariko zidateza uburwayi ahubwo ziturinda izindi bageteri mbi zidutera uburwayi bityo pome ikaba ari nziza cyane mu kunoza imikorere y’amara no kunoza igogora.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bagore bafite kanseri y’amabere bwagaragaje ko kurya urubuto rwa pome ku munsi byabagabanirije inbyago byo kwicwa na kanseri vuba ndetse binabafasha no kutazahazwa n’ibinyemetso byayo.
Urubuto rwa pome rufasha umubiri mu kurwanya ibinyabutabire bya free radicals ,ibi binyabutabire akaba aribyo bizamura bikaba n’intandaro zo kuzamura crise (crisis)urubuto rwa pome rukungahaye ku ntungamubiri zifasha mu kugabanya inflammation y’inzira z’ubuhumekero.
Kubera ikinyabutabire cya Quercetin gifasha mu kurnda ubwonko no kunozaimikorere myiza yabwo,kurya pome binagabanya ibyago byo gufatwa n’uburwayi bwa Alzheimer na dementia.
Kubera Vitamini C nizindi ntungamubiri zitandukanye ziboneka mu rubuto rwa pome bituma ziba ingenzi mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri ndetse no kuba yanafasha mu kuvura uburwayi bworoheje nk’ibicurane.
Ubushakashatsi bwakoze mu mwaka wa 2017 bwagaragaje ko kurya urubuto rwa pome bituma abasirikari b’umubiri bakanguka ,ibi akaba aribyo bitera kwiyongera ku ubudahangarwa bw’umubiri.


