Kuwa 18 Kamena 1815 ni bwo Napoleon yatsinzwe urugamba ahitwa Waterloo

Hari mu gihugu cy’Ububiligi, ubwo ingabo zari ziyobowe n’uwitwa Duke of Wellington zashyize akadomo ku bushongore n’ubukaka bwa Napoleon wari warayogoje Uburayi.

Napoleon Bonaparte yanditse amateka akomeye cyane ku isi by’umwihariko mu bijyanye n’intambara akaba yari Umufaransa. Bonaparte yatangiye kurwana intambara ubwo igihugu cy’Ubufaransa cyarwanaga intambara mu 1799 aho we yari ari muri Egypt gusa yahise atahuka ajya kurwanirira igihugu cye.

Bigeze mu 1800 Napoleon yatangiye gushyira ingabo z’Abafaransa ku murongo, maze batsinda Austria ari na rwo rugamba rwa mbere yatsinze.

Napoleon yari afite amayeri menshi yo kurwana intambara byanamufashije kwigaranzura ibhugu byinshi bituma mu 1804 yambikwa ikamba ry’umwami w’Ubwami bw’Ufaransa mu mihango yabereye ahitwa Notre Dame Cathedral.

Umwaka wa 1807 wabaye uw’intambara kuri Napoleon n’ingabo ze kuko ni ho yaguye ubwami bw’Ubufaransa.

Mu 1812, ni bwo Napoleon yatangiye gusa n’utsindwa urugamba ubwo yari ahanganye n’Uburusiya, bigeze mu 1814 noneho atsindwa intambara ku buryo bweruye ku ntambara yiswe Peninsula (Umwigimbakirwa) war.

Napoleon ntiyajyaga ava ku izima kuko no 1815 yarisuganyije atera Ububuligi bitunguranye afite umugambi wo kwica abasirikare umwe kuri umwe.

Ku munsi nk’uyu hari kuwa 18 Kamena mu 1815 Napoleon yayoboye ingabo zigera ku 72,000 yari asigaranye, bagaba igitero ku ngabo 68,000 zari ziyobowe na Duke of Wellington.

Ingabo za Wellington zari ziri muri Mile 12 uvuye mu mujyi wa Brussel mu gace ka Waterloo.

Urugamba rwa Waterloo ntirwahiriye Napoleon kuko ingabo ze zigera ku 25,000 zarishwe, abagera ku 9,000 bafatwa ari bazima, mu gihe ingazo za Wellington zo zabahaburiye abagera 23,000.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *