Rurangiranwa Neymar Jr n’umukunzi we w’igihe kirekire, Bruna Biancardi, batangaje ko bibarutse umwana w’umukobwa.
Neymar yemeje aya makuru abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Ifoto uyu munya-Brésil yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram yerekana we n’umukunzi we basoma uriya mwana w’umukobwa.
Umwana Neymar yibarutse ni uwa kabiri kuri we, kuko asanzwe afite undi w’umuhungu yabyaranye n’undi mugore.


