Kwa Tshisekedi ntibishimiye ishyirwaho rya Gen Alphaxard Muthuri nk’umugaba w’Ingabo za EACRF

Mu Cyumweru gishize Maj Gen Jeff Nyagah wari Umugaba w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (EACRF), yeguye ku nshingano ze.

Byari nyuma yo kugaragaza impungenge z’uko umutekano we muri Congo wari ubangamiwe ndetse ukaba wari uri no mu kaga, ibyahuriranye n’igitutu yari amaze igihe ashyirwaho n’abategetsi b’i Kinshasa.

Maj Gen Jeff Nyagah wahise agirwa na Perezida William Ruto Umuyobozi w’ingabo mu burengerazuba bwa Kenya (agace ka gisirikare kazwi nka Western Command), inshingano yari asanganywe muri RDC yazisimbuweho na Maj Gen Alphaxard Muthuri Kiugu.

Ni icyemezo cyitishimiwe n’abantu ba hafi ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa; bakavuga ko batunguwe na cyo.

Impamvu ngo ni uko Perezida William Ruto ubwo yagifataga atigeze agisha inama Kinshasa nk’uko yari yarabigenje ubwo yashyiragaho Gen Jeff Nyagah nk’Umugaba w’Ingabo za EACRF.

Umwe mu bagize Guverinoma ya Tshisekedi yavuganye na RFI yayibwiye ko gushyiraho Maj Gen Alphaxard Muthuri “ni ishyirwaho risa n’iryahubukiwe.”

Uyu yunzemo ko Congo Kinshasa cyakora idashaka kujya mu mitsi, ikavuga ko icyo ishyize imbere ari inzira ya dipolomasi mu rwego rwo koroshya ibibazo ndetse no kugira ngo ingabo z’akarere zizabashe gutanga umusaruro.

Bivugwa ko mu byo ubutegetsi bwa Congo bwifuza harimo kuba ubuyobozi bwa EACRF bwajya busimburanwaho aho kuguma mu maboko y’abanya-Kenya buri gihe.

Bifuza kandi ko imiterere y’uduce twahoze tugenzurwa na M23 mbere yo kudushyikiriza Ingabo za EAC isobanuka, mu rwego rwo kubaha ubusugire bwa Congo Kinshasa. Kugira ngo ibi bigerweho, Kinshasa irasaba ko Sitati igenga ziriya ngabo yavugururwa mbere y’uko igihe zigomba kumara muri Congo cyongerwa.

Kuri ubu Kinshasa irashinja M23 kongera abarwanyi mu birindiro ifite mu duce dutandukanye, nyamara ngo uyu mutwe waremeye kuva mu duce twose wahoze ugenzura.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *