Imyaka 26 irashize u Rwanda rwibohoye, nyuma y’urugamba rutoroshye Ingabo zari iza RPA (Rwanda Patriotic Army) zarwanye ziharanira kubohoza igihugu cyahezaga igice kimwe cy’abaturage bacyo.
Ni urugamba rwabaye umusingi w’ukongera kwiyubaka bundi bushya mu nzego zitandukanye z’igihugu, uhereye mu buzima, uburezi, ubutabera, umutekano, imibereho myiza y’abaturage n’izindi nyinshi.
Urwego rw’umutekano by’umwihariko ruri mu zashyizwemo imbaraga nyinshi, umusaruro rwari rwitezweho ntiwatinda kugaragara, haba imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga yasaguriwe.
Urubuga Global Peace Index rwerekana uko ibihugu birutanwa mu gutekana ku Isi, rushyira u Rwanda ku mwanya wa 81 mu bihugu bitekanye, n’uwa 13 ku mugabane wa Afurika. Ni urutonde rwasohotse muri Kamena umwaka ushize.
Mbere yaho muri 2017 raporo yiswe ‘The Travel & Tourism Competitiveness Report yasohowe n’Ihuriro mpuzamahanga ryita ku bukungu (World Economic Forum) rikora ubushakashatsi mu nzego zinyuranye, yashyize u Rwanda ku mwanya wa 9 mu bihugu 136 by’Isi mu kurangwamo umutekano.
Si ibintu biza bikitura aho bidaturutse mu kuba gucunga umutekano w’igihugu bishyirwa mu byibanze, abafashwe bagerageza kuwuhungabanya bagahanwa by’intangarugero.
Ubwo yafunguraga inama y’umushyikirirano yabaga ku nshuro ya 17 mu Ukuboza umwaka ushize, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nyuma yo kwibohora ritari kugerwaho mu gihe umutekano udahagaze neza, ashimangira ko “Umutekano ni wo utuma buri wese abasha gukora imirimo ye, umutekano ni wo utuma igihugu kiba nyabagendwa, haba ku Banyarwanda ndetse no ku basura u Rwanda.”
Perezida Kagame yagaragaje ko uko igihugu kigenda gitera imbere, ari na ko haduka ibigaragara ko bishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ni ibikorwa bibi bikorwa n’abantu bake, bikagaragara nk’aho ibyo bikorwa ari byinshi.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko nko mu myaka ibiri ishize mu Rwanda hakomeje kugaragara ibikorwa by’abahungabanya umutekano, ingamba igihugu gishyiraho zikaba zaratumye magingo aya ibikorwa nka byo bijya mu marembera.
Abatekereza ibikorwa nk’ibyo Perezida Kagame yabageneye ubutumwa agira ati “Bafite amatwi ariko barabwirwa ntibumve, bafite amaso ariko ntibabona, twagiye tubabwira ko uko byagenze ari uko bizagenda.”
Hejuru y’ibyo Perezida Kagame yavuze, umuntu yakongeraho ko umutekano w’u Rwanda unatuma bamwe mu baturage b’ibihugu bya Afurika batora agatotsi, nyuma y’uko u Rwanda rwanze kwihererana ibyiza byo kugira umutekano na bo rukabibasangiza.
Magingo aya abaturage bo mu bihugu nka Repubulika ya Sudani (mu ntara ya Darfour), Sudani y’Amajyepfo, Repubulika ya Centrafrica, Mali na Haïti bagiye bungukira ku ntambwe u Rwanda rwateye mu kubaka umutekano warwo, binyuze mu basirikare n’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri ibyo bihugu.
Kubungabunga amahoro ni akazi gasaba ubwitange, ubunyamwuga n’umurava, kuko ari urugamba nk’urundi rushobora kugira inkomere n’abahasiga ubuzima, ariko ibyo ntibikoma imbere Ingabo z’u Rwanda na Polisi, mu ntego yabo yo kugarura no kubungabunga amahoro, kugira ngo ikiremwamuntu kibone umutekano.
Muri Nzeri 2018 habarurwaga ko u Rwanda rufite mu butumwa bw’amahoro abasirikare 7112 barimo abagabo 6 772 n’abagore 390, rukaza ku mwanya wa kabiri mu kugira intumwa nyinshi mu kubungabunga amahoro, inyuma ya Ethiopia.
U Rwanda kandi rufite amatsinda y’abapolisi agera kuri 7 ari mu bihugu bitandukanye nka Sudani y’Epfo, Repubulika ya Centrafrica (CAR) ndetse no mu gihugu cya Haïti, bose hamwe bakaba bagera ku 1140, rukaba mu bihugu bifite ingabo nyinshi n’abapolisi benshi mu butumwa bwo kugarura amahoro ku Isi.


