Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres kuri uyu wa 7 Mata 2021 yahamagariye abatuye Isi kurwanya amatsinda y’abantu babiba urwango.
Ni ubutumwa yatanze mu gihe yifatanya n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igatwara ubuzima bw’abarenga miliyoni 1 mu minsi 100.
Guterres yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yagumye mu ntekerezo zacu nka bimwe mu bikorwa biteye ubwoba byabaye mu mateka ya vuba y’ikiremwamuntu. Mu kwirinda ko amateka yisubira, tugomba kurwanya amatsinda y’ababiba urwango, tugaharanira kubaha cyane abantu bose bagize umuryango (society).”
Guterres yavuze ko muri iki gihe ku Isi hari amatsinda y’abantu usanga yitwaza amoko ndetse na politiki, agatesha agaciro ikiremwamuntu, abinyujije mu kugisobanura mu buryo butari bwo, agakwirakwiza imvugo z’urwango zituma cyibasirwa, kigahohoterwa; nk’uko byagenze ubwo jenoside yakorewe Abatutsi yategurwaga.
Ashingiye ku byabaye mu Rwanda mu 1994 n’ingaruka zikomeye byagize, asaba ko abatuye Isi bakwamaganira kure aya matsinda, bakimakaza uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’agaciro ka buri wese.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


