Perezida Paul Kagame atanginza ku mugaragaro icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994

Kwibuka 31: Ikibi cyatubayeho ntabwo ntekereza ko cyakongera kutubaho-Perezida Kagame

Kuri uyu  wa Mbere tariki ya 7 Mata 2025, mu gihugu hose hatangijwe icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Paul Kagame atanginza ku mugaragaro icyumweru cy’icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Ni umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi rushyinguyemo imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yakuwe mu turere tw’umujyi wa Kigali.

Atanginza ku mugaragaro iki cyumweru, Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame yashimiye abitabiriye umuhango wo kwibuka31 bavuye hirya no hino ku Isi.

Abitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 31 ishize Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe hari byinshi u Rwanda rwagezeho muri icyo gihe ndetse ko u Rwanda rwabashije gusohoka mu icurabundi rya Jenoside kandi ko abanyarwanda badakwiye kugira ubwoba bw’ibibi ahubwo bakitegura guhangana nabyo.

Perezida Kagame yagize ati “ Ikitaratwishe mu myaka 31 ishize ngo kiturangize, cyatumye dukomera, cyaraduteguye kuburyo twahangana n’ibintu bizaza igihe icyo ari cyo cyose, uko byaba bibi byose abo bantu bashaka kandi bifuza ko bitubaho. Ndashaka kubizeza ko tutazapfa tutari kurwana.”

Yavuze ko ikibi cyarangije kuba igihe abanyarwanda barenga Miliyoni bicwaga, avuga ko umwijima, icuraburindi abanyarwanda banyuzemo ritazongera kubaho ukundi.

Yagize ati “Ntabwo ntekereza ko ibibi twahuye nabyo  byagaruka, abo bafite ubwoba reka mbahumurize, mbabwire ko ibibi twahuye nabyo byararangiye igihe twaburaga abantu nkuko uwatanze ubuhamya yabivuze, utekereza ko hari ikibi cyakongera kutugarukaho? Ntabwo mbitekereza”.

Perezida Kagame yanenze kandi impuguke za UN “UN Group of Expert” ikora raporo ku Rwanda zibogamye zigashyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 n’abasize bayikoze bagahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ahubwo bakabihinduramo ikibazo cy’amabuye y’agaciro ya DRC.

Yagize ati  “Ibi bintu mubona buri munsi, mwumvise itsinda ry’impuguke? Mwumvise ibyo bintu? Aba ni abantu bajya hariya bakibwira ko bazi ibintu byacu neza kuturusha kandi ababa bayoboye ayo matsinda, ni bamwe bakoze aya mahano hano, bamwe Bizimana [Minisitiri Dr Bizimana] yavugaga.”.

Perezida Kagame kandi yavuze ko hari abantu bajyaga bamutera ubwoba, bamubwira ko nakomeza kunenga abayobozi b’ibihugu by’ibihangange, bizarangira bamwishe akabasubiza ko yahitamo gupfa aho kubaho ubuzima bw’ibinyoma, bwo kwishushanya ku bandi kuko n’ubundi  ngo ntiyaba ariho.

U Rwanda rushinja Ububiligi kuba nyirabayazana w’amacakubiri yabaye mu banyarwanda mu gihe cy’ubukoloni bwabo. Leta y’u Rwanda iherutse guca Umubano warwo n’Ububiligi.

U Rwanda kandi rushinja Ububiligi ko ku itariki ya 7 Mata 1994, bwafashe icyemezo cyo gukura abasirikare babwo mu Rwanda, bikaba byaraciye intege MINUAR. Kuri iyo tariki, bwatangije ubukangurambaga bukomeye bwo gusaba ko MINUAR iseswa, bugamije ko yose ivanwa mu Rwanda bigaragaza ko nta kiza Ububiligi bwifuriza u Rwanda.

Dr. BIZIMANA Jean Damascene, Minisitiri w’Ubumwe b’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu agaragaza uruhare rw’amahanga cyane cyane Ububiligi mu gutanya abanyarwanda mu gihe cy’ubukoloni bwabo

Leta y’ u Rwanda  ikavuga ko kandi ku itariki ya 11 Mata 1994, abasirikare b’Ababiligi basize impunzi zirenga 2,000 muri ETO Kicukiro, aho zahise zirimburwa n’Interahamwe n’igisirikare cya Leta ndeste ko kubera igitutu cy’Ububiligi, ku itariki ya 21 Mata 1994, Akanama k’Umutekano ka ONU kahisemo gukura MINUAR mu Rwanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *