Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje ko mu minsi iri imbere, abakozi ba Leta bazajya babazwa ibyangombwa byerekana ko bikingije icyorezo cya Covid-19.
Minisitiri Gatabazi yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 12 Kanama 2021 kirebana n’ibyemezo inama y’abaminisitiri yaraye ifashe, birebana no gukumira no kurwanya iki cyorezo.
Nyuma y’aho inama y’abaminisitiri yemeje ko abakozi 50% bagomba gusubira mu kazi, Minisitiri Gatabazi yashishijarije aba Leta kwikingiza Covid-19, kuko utazabikora mu minsi iri imbere azajya abazwa icyangombwa cy’uko yikingije.
Yagize ati: “Abakozi twabasabye gusubira mu kazi kuri 50%. […] Twabasabye ko basubira mu kazi kandi tukibutsa abakozi ba Leta ko bakwiriye kwikingiza kuko mu minsi iri imbere bizajya biba ngombwa ko umuntu aba yababaza icyangombwa cy’uko bikingije kugira ngo badatera ibibazo aho bakorera ku kazi kandi abandi barahawe amahirwe yo kwikingiza.”
Icyemezo cyo kongera umubare w’abakozi bagomba gukorera akazi kabo aho basanzwe bakorera cyatewe n’uko abenshi muri bo bari barasabwe gukorera mu ngo batangaga umusaruro muke, abandi ntibakore ahubwo bakajya muri gahunda zabo bwite.


