giibao_xgaasyx-.jpg

Kwiringira Sifa w’i Rubavu yishwe n’abagizi ba nabi

Mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda haravugwa inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umubyeyi witwa Kwiringira Sifa wishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana. Byabaye mu mugoroba wa tariki 12 Werurwe 2024, ahagana saa moya z’umugoroba mu murenge wa Rubavu, akagari ka Buhaza.

Urupfu rw’uyu mubyeyi ruje mu gihe muri aka karere ka Rubavu hari hamaze iminsi havugwa ubujura bukorwa n’abiyise ‘Abuzukuru ba Shitani’, ibituma bamwe mu batuye muri aka karere basaba inzego bireba guhagurukira ikibazo cy’umutekano uhungabanywa na bene abo bajura.

Uyu mubyeyi yishwe n’aba bagizi ba nabi yari avuye guhaha ibyo gutekera abana, asize abana babiri harimo n’utaruzuza umwaka.

Bamwe mu baturage baganiriye na Bwiza.com kuri iki kibazo barimo Imanizabayo Protogene, usanzwe atwara abantu kuri moto wemeza ko ari mu bagerageje gutabara uriya mubyeyi, uyu yabwiye iki gitangazamakuru ati “Nari mparitse numva umuntu aranishye, ncana itara rya moto mbona ni umubyeyi bari kuniga, abasore babiri bari bamufashe bahise bamurekura agwa hasi arimo kuviririrana, bo bariruka twamutabaye tumugejeje kwa Muganga ahita ashiramo umwuka.”

Akomeza avuga ko ibyabaye biteye ubwoba, kuko byabereye ahantu abantu banyuraga kandi amasaha byabayeho hakaba hari hakiri kare, akanemeza ko kubera ubu bugizi bwa nabi nawe ngo adashobora kwinjira nzira nto (Amaveni) nyuma ya saa moya z’ijoro.

Hari kandi Uwitwa Sebatware Andre we wagize ati “Inaha batubitsemo ubwoba (Abo bagizi ba nabi) ku buryo ntashobora kurenza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ntaragera mu rugo, ikidutungura ni uburyo niyo tugize abo dufata tukabajyana kuri Polisi bahita babarekura.”

Akomeza avuga ko nta muturage ukibasha gutabara mugenzi we, mu gihe aba bagizi ba nabi bagihari kuko iyo utabaye usigara mu kaga. Agakeka ko aba bagizi ba nabi baba bakorana n’irondo kuko iyo baritabaje ryiyirukira.

Mu baganiriye na Bwiza.com kandi harimo na Hategekimana Emmanuel wagize ati “Byabaye bikiri mu masaha ya kare, aha tubayeho mu bwoba imbere mu gihugu kubera aba bagizi ba nabi, kandi igihugu cyaratsinze urugamba rw’amasasu.”

Akomeza avuga ko Leta ikwiriye gushaka umuti urambye kuri iki kibazo cy’abagizi ba nabi bahora babahotera ndetse bamwe bakabiburiramo ubuzima.

Twagerageje kuvugisha Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper ntibyadukundira kuko yaduhaye ubutumwa bugufi ko ari mu nama yihutirwa.
giibao_xgaasyx-.jpg

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonavanture yahamije aya makuru.

Ati “Nibyo koko uwo mubyeyi yishwe, ikindi turahumuriza kandi tunihanganisha umuryango wabuze umubyeyi, icyabaye mu byukuri kirababaje ariko umutekano urahari, iperereza ririgukorwa, ababigizemo uruhare bazafatwa kandi bazahanwa.”

Yongereyeho ko mu ngamba za Polisi zihari harimo ugukomeza Kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo, bafatanyije n’izindi nzego nkuko basanzwe babikora.

Yaboneyeho gusaba abaturage kurushaho gutabarana, no gutangira amakuru ku gihe ku uwariwe wese batazi, ni uwo bakekaho imyitwarire mibi.

Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

giibapawmaaqcxn.jpg

Inzego zishinzwe umutekano zabyukiye ahabereye iri sanganya zihumuriza abaturage
Inzego zishinzwe umutekano zabyukiye ahabereye iri sanganya zihumuriza abaturage

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *