Kwisiga no kurya amavuta y’inka ni ingenzi ku buzima bwa muntu

Kurya no kwisiga amavuta y’inka bifite akamaro kanini ku mubiri wa muntu, aho usanga bifite intungamubiri zikomeye ku buzima bwa muntu.Kuyisiga byo ni ingenzi ku ruhu kuko bituma rusa neza cyane.

Ubusanzwe amavuta y’inka ava mu mata akenshi y’amacunda.Ayo mavuta aba akungahaye ku myunyu ngugu aho usanga ababyeyi bakunda kuyakoresha bayasiga abana b’impinja.Uretse n’impinja usanga n’abakuze bayisiga.

1.Amavuta y’inka ashobora kongerera umubiri imbaraga
Mu mavuta y’inka dusangamo vitamini zo mu bwoko bwa B zifasha umubiri kugira ngo ubone ingufu zo gukoresha mu turemangingo twawo ,anone izi vitamini zigira uruhare runini mu ikorwa ry’intungamubiri zo mu bwoko bwa poroteyine.

2.Amavuta y’inka ashobora kuba meza ku bantu bagira isukari ya lactose
hari abantu amata atera ikibazo biturutse ku isukari ya lactose dusanga mu mata ariko amavuta y’inka yo ntabwo atera iki kibazo ,umuntu ugira ibibazo ku mata ,abenshi bashobora kurya amavuta y’inka.

3.Amavuta afasha igogora
Amavuta y’inka agira ibyitwa probiotics bifasha mu igogora ryibyo turya ,kurya amavuta y’inka bifasha mu gutuma igogora rigenda neza.

4.Amavuta afasha gukomeza amagufa kuko yifitemo Calicium
Mu mavuta y’inka dusangamo umunyungugu wa karisiyumu ku bwinshi ,uyu munyungugu ukaba ugira uruhare runini mu gukomeza amagufa no kugabanya ibyago byo gufatwa n’indwara ya osteoporosis itera kumungwa kw’amagufa.

5.Amavuta y’inka afasha umubiri kurwanya umwuma
Burya amavuta y’inka agizwe na 90% by’amazi bityo agira uruhare runini mu kurinda ikibazo cy’umwuma mu mubiri wa muntu.

Mu gihe uriye amavuta y’inka ukagira allergies ni byiza kugana muganga.Ikindi n’uko atari byiza ko urya amavuta y’inka ku mafunguro ariho ibindi binyamavuta nka avoka kuko bishobora kwangiza igifu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *