Rutahizamu Kylian Mbappé wa Paris Saint-Germain yanenze cyane u Bufaransa, abuhora uko bwafashe Lionel Messi mu myaka ibiri yabukinnyemo.
Messi yageze muri PSG mu mpeshyi ya 2021 akubutse muri FC Barcelona yo muri Espagne.
Uyu munya-Argentine n’ubwo yatwaranye ibikombe bibiri bya shampiyona n’iriya kipe y’i Paris, gusa umubano we n’abafana bayo ntiwigeze uba nta makemwa.
Kuva PSG isezerewe muri UEFA Champions league, Messi yakunze kuvugirizwa induru n’abafana bayo; ibyanatumye afata umwanzuro wo gutandukana na yo.
Mbappé mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru La Gazzetta dello Sport, yavuze ko Lionel Messi uheruka kwerekeza muri Inter Miami yari akwiye icyubahiro.
Ati: “Turavuga ku muntu ushobora kuba ari umukinnyi mwiza kurusha abandi mu mateka y’umupira w’amaguru. Iyo umuntu agiye mu buryo Messi yagiyemo ntabwo aba ari byiza.”
Uyu rutahizamu w’Umufaransa yakomeje agira ati: “Ku bwanjye sinumva impamvu abantu benshi baruhukijwe n’uko yaragiye. Turavuga Messi, akwiriye kubahwa; ariko ntiyigeze abona icyubahiro akwiriye mu Bufaransa. Ni igisebo, ariko ni uko byagenze. Bizaba ngombwa ko asimburwa neza bishoboka.”
Amakuru kuri ubu arerekeza Kylian Mbappé muri Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne.
Ni amakuru uyu rutahizamu yanyomoje, ashimangira ko anejejwe no gukomeza gukina mu Bufaransa mu mwaka utaha w’imikino.
Ni Mbappé cyakora cyo uvuga ko atazongera amasezerano ubwo ayo afitanye n’iriya kipe y’i Paris ubwo ayo bafitanye azaba yarangiye.


