Mu mpera z’icyumweru gishize mu Bubiligi habaye irushanwa rya Miss Belgique 2026, ryitabiriwe n’abakobwa 32 bageze mu cyiciro cya nyuma. Ikamba ryegukanywe na Olga Lombard w’imyaka 22, usanzwe ari umunyeshuri wiga ibijyanye na Pharmacie muri Kaminuza ya Louvain.

Muri aba bakobwa bahatanaga harimo na Kyra Nkezabera w’imyaka 21, ufite inkomoko mu Rwanda kuko se ari Umunyarwanda naho nyina akaba Umubiligi. Nkezabera, wiga ibijyanye n’itumanaho, yabashije kugera mu cyiciro cya nyuma ariko ntiyabasha kwegukana ikamba.

Iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya 93, rikaba ryasize Olga Lombard anahawe igihembo cy’umukobwa wahize abandi mu bijyanye na siporo. Yakurikiwe na Justine Tack wabaye igisonga cya mbere na Aicha Verheye wabaye igisonga cya kabiri.

Nubwo Kyra Nkezabera atatwaye ikamba, kuba yarageze mu cyiciro cya nyuma byari bikomeye, cyane ko hari undi mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda, Kenza Johanna Ameloot, wari wegukanye iri kamba mu 2024.

Ikamba rya Miss Belgique 2026 ryashyikirijwe Olga Lombard n’uwari urifite mu 2025, Karen Jansen.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *