La Haye: Umutangabuhamya yahishuye gahunda Kabuga yari afite kuri RTLM

Iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yo mu Rwanda ryakomeje kuri uyu wa kane, humvwa abatangabuhamya babiri bamushinja bavuga ko bahoze baturanye na we ku Kimironko i Kigali.

Umutangabuhamya w’umugabo kuri uyu wa Kane yabwiye urukiko ko yari aturanye na Kabuga ku Kimironko, na we yamushinje, avuga ko yabonye Interahamwe zabaga kwa Kabuga, n’izindi zahirirwaga nyuma zigataha, kandi ko zishe Abatutsi.

Uyu wahawe izina KAB072 mu kurinda umwirondoro we, yavuze ko mu 1993 yakoraga ibikorwa by’ubwubatsi bitandukanye kwa Kabuga, birimo nko gukanika impombo z’amazi.

Yavuze ko kwa Kabuga hari hari inyubako yari ikirimo kubakwa yateganyirizwaga gukorerwamo na radio RTLM.

Ubwo yari ahawe umwanya wo kumuhata ibibazo, umunyamategeko Françoise Mathe wo mu itsinda ryunganira Kabuga, yabajije KAB072 icyamubwiye ko iyo nyubako yari iyo gukorerwamo na RTLM.

Ati: “Byaragaragaraga kuko hariho ibyapa, ibyo bita ‘autorisation de bâtir’ [uruhushya rwo kubaka]”. Aha, Mathe yamubajije icyari kiri kuri ibyo byapa cyerekanaga ko yari kuba inyubako ya RTLM.

Asubiza ko hari hariho ibirango bya radio kandi ko igishushanyo-mbonera cyagaragazaga ko ari icya RTLM.

Mathe kandi yabajije KAB072 ukuntu yamenye ko izo Nterahamwe zatahaga, amubaza niba yaramaraga iminsi, imigoroba n’amajoro kwa Kabuga.

Asubiza ko atahamaraga iminsi yose kuko yari afite n’akandi kazi, ariko ko iyo ataziboneraga we ubwe, iyo yatahaga mu rugo iwe bamubwiraga ibibera ku muturanyi we Kabuga.

Yavuze ko nyinshi muri izo Nterahamwe yazibonye we ubwe, ko ibyo yavuze atabishingiye ku byo yabwiwe.

Mathe yasoje guhata ibibazo KAB072.

Umucamanza Iain Bonomy ukuriye iburanisha yavuze ko abacamanza bagiye mu kiruhuko cy’ibyumweru bitatu, iburanisha rikaba rizasubukurwa kuwa 17 Mutarama 2023.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *