Rutahizamu Byiringiro Lague ukinira ikipe ya Police FC, amaze iminsi afunzwe nyuma yo gufatwa atwaye imodoka yanyoye ibisindisha.
Mu ijoro ryo Ku wa Kane w’icyumwe gishize ni bwo uyu mukinnyi yafashwe n’ishami rya Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda atwaye imodoka yanyoye ibisindisha.
Amakuru avuga ko ubwo abapolisi bamufataga yabanje kubasagararira yitwaje kuba ari umukinnyi wa Police FC, birangira bamufunze.
Ifungwa rya Lague ryatumye atagaragara ku mukino ikipe ye yaguyemo miswi na APR FC igitego 1-1, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
Uyu mukinnyi akomeje kuvugwaho imyitwarire mibi hanze y’ikibuga, mu gihe ari mu mpeza z’amasezerano ye na Police FC.
Muri Mutarama umwaka ushize ni bwo Lague yari yasinyiye iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda amasezerano y’umwaka umwe n’igice, ibisobanuye ko ayisigajemo amezi atanu.


