Umuyobozi w’ishami rishinzwe abarimu mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB), Mugenzi Ntawukuriryayo Léon yatangaje ko Leta iteganya guha akazi abarimu bashya 9418 mu mwaka w’amashuri utaha.
Mugenzi mu kiganiro yagiranye na The New Times, yavuze ko ibigo by’amashuri mu turere dutandukanye tw’igihugu byari byarasabye abarimu (abigisha n’abayobozi) 14120 bo kuziba ibyuho byose bihari.
Gusa ngo Leta ishingiye ku bikubiye mu ngengo y’imari, yasanze ifite ubushobozi bwo guha akazi abarimu bashya 9418. Yabisobanuye ati: “Buri karere kerekana ibyuho mu mashuri yako, tukohereza abarimu mu mashuri yabasabye. Uturere twasabye abarimu n’abayobozi b’amashuri 14120, ariko ingengo y’imari yadusabye ko duha akazi 9418.”
Mugenzi yatangaje ko gahunda yo gushaka abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bashya izatangira mu gihe cya vuba. Hazatangwa ikizamini, abazabitsinda ni bo bazashyirwa muri iyi myanya.


