bitmap_1200_nocrop_1_1_20250520224746041064_Ouvrage

Leta ya Congo yashyikirijwe inyandiko igaragaza ibyaha byakozwe na M23

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Gukurikirana Ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Addis-Abeba muri Ethiopia, yashyize ahagaragara Raporo ikubiyemo isesengura ry’ibyaha bikomeye byibasiye abaturage bo muri Goma na Bukavu hagati ya Mutarama na Mata 2025, ubwo ibyo bice byafatwaga n’inyeshyamba za AFC-M23.

Umuhango wo kumurika iyo Raporo wabereye mu ngoro y’Igihugu y’Amateka (Musée National) i Kinshasa ejo kuwa Kabiri, tariki ya 20 Gicurasi 2025, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe Umutekano w’imbere mu gihugu, Minisitiri w’Ingabo ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.

Muri iyi Raporo igizwe n’amapaji arenga 100 yashyizwe ahagaragara na Alphonse Ntumba Lwaba, umuhuzabikorwa  w’iyo Komisiyo, yagaragaje ko igamije gutanga ubuhamya no gushyira ahagaragara ibikorwa by’ubugome bukabije bwakozwe mu ntambara zabereye mu burasirazuba bwa Congo.

Alphonse Ntumba Lwaba. Yagize ati: “ Aho M23/AFC yanyuze hose yahasize ibimenyetso bigaragaza ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu, ndetse n’ibikorwa biganisha kuri jenoside. Ni ingenzi cyane kubyandika no kubigaragaza mu nkiko mpuzamahanga mu rwego rwo gushaka ubutabera ku rwego rw’isi,”

Minisitiri w’Uburenganzira bwa muntu yavuze kandi ko iyo Raporo izifashishwa na Leta nk’igikoresho gikomeye cyo gukusanya ibimenyetso, bizafasha gutegura raporo izashyikirizwa inzego mpuzamahanga z’ubutabera.

Ku ruhande rwe, Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho, Patrick Muyaya, yagaragaje ko hakiri impungenge ku mibereho mibi y’abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo bagikomeje kugirirwa nabi n’intambara n’ubugizi bwa nabi buterwa n’ibitero by’abasirikari ba M23

Ati: “Ndizera ko abakoze ibi byaha bazaryozwa ibyo bakoze imbere y’ubutabera, kugira ngo hatagira ubundi bwicanyi buba, kandi bigere no ku bandi babitekereza nk’uburyo bwo gukumira icyaha kitaraba,”

Nk’uko bigaragara muri iyi Raporo, bivugwa ko  intambara imaze imyaka hafi mirongo itatu mu Burasirazuba bwa RDC, imaze guhitana nibura abantu miliyoni 12 ariko iyi Raporo ikaba itagaragaza neza uburyo bicwamo ndetse n’uruhande rwibasirwa muri Iyi ntambara

Iyi Raporo isohotse mu gihe mutwe wa M23 ushinja ubutegetsi bwa Kinshasa uruhare rukomeye mu bwicanyi n’imvururu bikomeje kwibasira abaturage mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Nk’uko byatangajwe mu itangazo ryabo ryo ku wa 14 Gicurasi 2025, M23 ivuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwashyize imbere politiki y’ivangura n’akarengane, by’umwihariko bigamije kwibasira abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi bikaba byaratumye habaho ubwicanyi, gufatwa ku ngufu, no gutotezwa kw’abaturage muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

M23 kandi ishinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukorana n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, ishinjwa kuba igizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Bavuga ko iyi mitwe ikomeje ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu Burasirazuba bwa Congo, harimo kwica, gusahura, no kwangiza ibikorwa remezo, byose bigakorwa ku bufatanye n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC).

Uretse ibyo, M23 ivuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwirengagije amasezerano y’amahoro yasinywe mu bihe bitandukanye, harimo n’amasezerano ya Nairobi, aho bavuga ko Leta yananiwe kubahiriza ibyo yemeye, birimo gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi ba M23 no kubaha imyanya mu nzego za Leta.

Mu gihe impande zombi zikomeje ibikorwa byo kwitana bamwana kuri iki kibazo, abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo bo bakomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’iyi ntambara, harimo ubwicanyi, gutotezwa, no guhunga ingo zabo mu gihe leta ya Kinshasa yaomeje kwinangira kuri gahunda y’ibiganiro amahanga yose abona nka kimwe mubisubizo by’iki kibazo.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *