Leta yafashe ingamba z’agateganyo zo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange

Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba nshya zo guhangana n’ikibazo cy’ibura rya bisi zo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu buryo bukurikira:

1. Kwifashisha bisi zikodeshwa zikunganira izisanzwe zitwara abagenzi.

2. Gukorana n’abasanzwe batwara abagenzi, kugira ngo babone ubushobozi bwo gukoresha bisi ziri mu magaraje.

3. Kwifashisha bisi ziri mu byerekezo bidafite abagenzi zigakoreshwa ahari abagenzi benshi mu masaha amwe n’amwe.

4. Gushyiraho Parking yihariye y’imodoka z’imyanya 7 (inyinshi zisanzwe zitwara abagenzi mu buryo butemewe) abafite imodoka z’imyanya 7 bazizana zikandikwa, zigahabwa ibiziranga zigahabwa uburenganzira bwo gutwara abagenzi mu buryo bw’agateganyo.

Itangazo ryashyizweho umukono na minisitiri w’ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, rivuga ko nta kiguzi mu kwiyandikisha kandi nta musoro kuko ari uburyo bw’agateganyo.

5. Amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda arakomeza kubahirizwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *