Guverinoma ya Nigeria yasabye ko hakorwa isuzuma ryimbitse ku cyateye urupfu rw’umukinnyi w’umupira w’amaguru, Abubakar Lawal wapfiriye muri Uganda mu buryo budasobanutse.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri n’ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho mu Komisiyo y’Abanya-Nigeria baba mu mahanga (NiDCOM), Umuyobozi Mukuru wa NiDCOM, Hon. Abike Dabiri-Erewa yavuze ko uru rupfu ari “urw’agahinda kandi rukemangwa,” asaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kandi ridasibanganywa.
Yagize ati: “Ibi ni ibintu bibabaje kandi biteye amakenga. Dusaba iperereza ryimbitse, nta guhisha amakuru na gato. Guverinoma ya Nigeria izaharanira ko hakorwa iperereza rirambuye kandi ritabogamye. Imana imuhe iruhuko ridashira, kandi ihe umuryango we imbaraga zo kwakira iyi nkuru ibabaje.”
Iri tangazo rije nyuma y’uko Polisi ya Kajjansi muri Uganda yatangaje ko yatangiye iperereza ku rupfu rwa Lawal, wari umukinnyi wa Vipers Sports Club. Yavuzweho kugwa aturutse ku igorofa rya gatatu rya Voicemall Shopping Arcade ku wa 24 Gashyantare 2025.
Amakuru y’ibanze yagaragaje ko Lawal yageze kuri iryo soko ari mu modoka ye ifite nimero UBQ 695G, agiye gusura inshuti ye Omary Naima, Umutanzaniya utuye mu cyumba 416 kuva ku wa 20 Gashyantare 2025.
Naima yavuze ko yasize Lawal mu cyumba arimo gutegura icyayi, ajya kureba umukino muri Game Center. Nyuma y’akanya gato, ahagana saa mbili za mu gitondo (8:00am), bivugwa ko Lawal yaguye hasi aturutse ku igorofa.
Yajyanwe kwa muganga muri Entebbe Referral Hospital, aho yahise atangazwa ko yapfuye.
Polisi yatangiye gukusanya ibimenyetso, irimo gusesengura amashusho ya CCTV no kubaza abantu batandukanye kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.


