Bwa mbere Guverinoma y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku biherutse gutanganzwa na Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Keir Starmer, ko amasezerano u Rwanda rwagiranye n’icyo gihugu arebana nikibazo cy’abimukira yaseshwe.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere Itangazo ryasohowe n’ibiro by’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko rwamenye umugambi wa Leta y’u Bwongereza wo gusesa amasezerano bwagiranye na rwo yerekeye abimukira n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu nkuko ateganywa kandi yemejwe n’inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi.
Leta ivuga ko ubu bufatanye bwatangijwe na Guverinoma y’u Bwongereza ishaka gukemura ikibazo cy’abimukira kibubangamiye, kandi ko iki ari ikibazo cy’u Bwongereza atari icy’u Rwanda.
Itangazo rikomeza rivuga ko u Rwanda rwubahirije ibirureba harimo n’ibyerekeye amafaranga, kandi ko rukomeje mu nzira yo gushakisha umuti w’ibibazo birebana n’abimukira rutanga umutekano n’agaciro ku mpunzi n’abimukira barugana.
Iri tangazo ntirigaruka ku mafaranga u Rwanda rwakiriye kubera iyi gahunda, gusa hashingiwe ku byanditsemo bishobora kugorana ko u Bwongereza bwasaba kuyasubizwa kuko ari bwo butubahirije iyi gahunda nk’uko BBC ivuga.
U Rwanda rwakiriye igice cya mbere kingana na miliyoni 300 z’amadolari ya Amerika buzezeranya kuzatanga ayandi abimukira batangiye kuhagera.


