Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango yabuze ababo mu mpanuka ya bisi yabereye mu Murenge wa Rusiga, Akarere ka Rulindo, igahitana abantu 20 abandi bagakomereka.
Iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, ubwo bisi ya sosiyete International Express yavaga i Kigali yerekeza i Musanze yarenze umuhanda ikagwa mu manga ya metero 800.
Mu itangazo Guverinoma yasohoye, yavuze ko abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bitandukanye aho bari kwitabwaho n’abaganga.
Yatangaje ko izatanga ubufasha bukenewe ku miryango yabuze ababo no ku bakomerekeye muri iyi mpanuka.
Yasabye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangaje ko icyateye impanuka kitaramenyekana, ariko iperereza rikomeje.



