Lewis Hamilton, umukinnyi w’icyubahiro mu mukino wa Formula 1, yashimangiye ko gukinira muri Afurika, cyane cyane mu Rwanda, ari inzozi atari kumva ko zishoboka mbere y’uko asezera mu mukino w’amasiganwa.
U Rwanda rukomeje kwerekana ubushake bwo kwakira irushanwa rya Grand Prix nyuma y’imyaka 30 itabera muri Afurika, uhereye aho riheruka gukinirwa muri Afurika y’Epfo mu 1993.
Hamilton yavuze ko u Rwanda ari igihugu gifite umwihariko, kandi ko rwiteguye kwakira Formula 1. Ati: “Naganiriye n’abayobozi b’u Rwanda, bansangiza gahunda zabo zo kwakira Formula 1. Bagaragaje ko bafite ubushake bwo gukora ibikenewe byose kugira ngo byuzuze ibisabwa.”
Uyu mukinnyi ukomoka mu Bwongereza yashimangiye ko gukinira muri Afurika ari kimwe mu bintu byamushimisha cyane, avuga ko u Rwanda rufite umwanya udasanzwe mu nzozi ze. Yabajijwe ahantu yifuza gukinira, akavuga ko yifuzaga Las Vegas, ariko kuri ubu, Afurika, by’umwihariko u Rwanda, ruri imbere muri izo nzozi. Ati: “Ndizera ko umunsi uzagera ngakinire muri Afurika, ibyo bikaba biri mu nzozi zanjye nyamukuru.”
Kugeza ubu, ibihugu 34 bimaze kwakira irushanwa rya Formula 1, ariko muri Afurika ryigeze gukinirwa muri Afurika y’Epfo gusa. U Rwanda rwakomeje kugaragaza ubushake bwo kwakira iri siganwa nk’indi ntambwe yo kwimenyekanisha ku rwego mpuzamahanga, rufite iterambere ryihuse, isuku, n’imiyoborere myiza bishimwa n’abatuye isi yose.
Kwakira Formula 1 mu Rwanda byaba ari intambwe ikomeye mu kumenyekanisha ubwiza bw’igihugu, ibiyaga byiza, imisozi, ndetse n’abaturage bafite urugwiro.


