Libani: Abasirikare 4 ba Loni bakomoka muri Ghana bakomerekeye mu gitero cya rokete

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko abasirikare bane bashinzwe kubungabunga amahoro bakomoka muri Ghana bakomerekeye mu gace ka Ramyeh gaherereye mu majyepfo ya Libani, kuri uyu wa Kabiri ushize, ubwo igisasu cya roketi cyagwaga ku birindiro byabo.

UNIFIL, ubutumwa bw’agateganyo bw’Umuryango w’Abibumbye muri Libani, yavuze ko ingabo zayo n’ibikorwa byayo byibasiwe mu bitero bitatu bitandukanye ku munsi umwe.

Ibindi birindiro byangijwe n’umuriro wa roketi yatewe mu mudugudu wa Shama wo mu majyepfo, ahabereye imirwano ikaze hagati ya Hezbollah n’ingabo za Israel.

Mu kindi gitero, umuntu witwaje imbunda “yarashe mu buryo butaziguye” ku irondo rya UNIFIL hafi ya Khirbat Silim, ariko nta wakomeretse.

Umuyobozi w’Ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro, Jean-Pierre Lacroix yagize ati: “Ndacyahangayikishijwe n’imirwano ikomeje kuba hagati ya Hezbollah n’ingabo za Israel.”

Yakomeje agira ati: “Niba ibikorwa bya gisirikare biri gukorerwa hafi y’ibirindiro by’Umuryango w’Abibumbye, ibyo rero birashyira mu kaga ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro z’Umuryango w’Abibumbye. Ibyo birabashyira mu kaga”

Lacroix yibukije impande zihanganye inshingano zazo zo kumenya ko umutekano w’abakozi ba Loni n’umutungo wayo birinzwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *