Perezida Joseph Boakai wa Liberia, yemeje ko azagabanya umushahara we ho 40%.
Ni nyuma y’uko muri Gashyantare uyu mwaka, Perezida Boakai yari yahishuye ko ahembwa amadolari 13,400 ya Amerika (angana na miliyoni 17Frw).
Perezidansi yavuze ko yizeye gutanga urugero rw'”imiyoborere ishyira mu gaciro” ndetse no kugaragaza “kwifatanya” n’Abanya-Liberia.
BBC ivuga ko kuva mu gihe cya vuba aha gishize, imishahara y’abagize leta irasuzumwa cyane, mu gihe Abanya-Liberia binubira ikiguzi cy’imibereho kirimo kwiyongera.
Umuntu umwe kuri batanu muri iki gihugu ubu atungwa n’amafaranga ari munsi y’amadolari abiri ya Amerika, angana na 2,600Frw.
Ibi bisobanuye ko umushahara wa Perezida Boikai ugiye kuva KU 13,000$ ukagera ku 8,000$ angana na miliyoni 10Frw.


