1763199009823

Liberia yemereye Abanyarwanda kwinjira no gusohoka nta Viza

Leta ya Liberia, binyuze mu Ishami ry’Abinjira n’Abasohoka (Liberia Immigration Service – LIS), yatangaje ko Abanyarwanda batagikeneye viza kugira ngo binjire cyangwa basohoke muri Liberia.

Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizweho umukono na Elijah F. Rufus, Komiseri Mukuru wa LIS, ku wa 11 Ugushyingo 2025.

Iyi politiki nshya ishingiye ku masezerano yasinywe ku wa 10 Nzeri 2025 hagati ya Liberia na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Rwanda, agamije gushyiraho Komisiyo ihoraho y’ubufatanye no gushyira mu bikorwa visa waiver isubiza inyuma ibisabwa byari bisanzwe.

Mu itangazo rye, Komiseri Mukuru yasabye abakozi bose ba LIS gufasha Abanyarwanda ku mipaka yose ku kibuga cy’indege, ku butaka no ku mazi bahabwa kashe yo kwinjira kugira ngo urugendo rwabo rworoshywe kandi rube mu mucyo.

Iyi gahunda ya Visa Reciprocity Regime ishimangira ko buri Munyarwanda wemera amategeko ya Liberia yemerewe gutembera, kwinjira no gusohoka mu gihugu nta yindi viza asabwe.

Leta ya Liberia ivuga ko iki cyemezo kigamije kongera imikoranire, guteza imbere ubucuruzi no korohereza abagenzi baturuka mu Rwanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *