Mu mpera z’Ukuboza mu mwaka ushize byatahuwe ko abasirikare b’abacancuro (mercenaries) bo muri Chad na Sudan bajya gufasha Gen. Khalifa Haftar wigometse ku butegetsi bwa Fayez Mustafa al Sarraj, bwemewe n’Umuryango w’Abibumbye.
Kuva mu 2011, ubwo Muammar Qaddafi yahirikwaga ku butegetsi yishwe, Libya nta mutekano urayirangwamo kuko yahise icikamo ibice biri; harimo icy’ubutegetsi buriho buvugwa ko bwashyizweho n’umuryango wa NATO wagize uruhare mu ihirikwa ry’uyu mukuru w’igihugu, wifatanyije n’abigaragambyaga, igice cya kabiri n’icya Gen. Haftar na bamwe mu bahoze ari abasirikare bakuru ku bwa Kaddafi. Habaye ubwumvikane buke mu mitegekere y’iki gihugu ubu gifite ibisirikare bibiri byakwitwa iby’igihugu harimo icya Gen. Haftar n’icya leta iriho. Uyu musirikare mukuru yatangije urugamba rugamije kubohoza igihugu, aho yamaze gufata umugi w’amavuko wa Kaddafi, Sirte, mu minsi ishize akaba yaragerageje gufata n’umurwa mukuru, Tripoli yifashishije amasasu menshi ingabo ze zahamishe gusa ngo zisubizwa inyuma n’iza leta yemewe. Bigaragara ko Gen. Haftar afite imbaraga ku buryo bigoye kumujegajeza. Birumvikana ko akora igisa no kwihorera ku rupfu rwa shebuja (Kaddafi), akaba yararahiye ko atazasubira inyuma ariko hari imbaraga z’aba bacancuro b’abasirikare baturutse muri Sudan na Chad zimufasha kuguma yemye. Nk’uko byatangajwe na The Guardian tariki ya 26 Ukuboza 2019, hari abayobozi b’imitwe ibiri y’abasirikare b’abacancuro bakomoka muri Sudan batangaje ko hari abandi basore amagana bamaze kwinjizwamo. Iyi mitwe iri muri Libya, aho iri gufasha Gen. Haftar. Bati: “Abasore benshi bari kuza kandi ntabwo dufite ahantu hahagije ko kubaraza.” Ni bwo butumwa bahaye The Guardian, bavuga ko muri Libya bamaze kuhageza abacancuro 3000. Umuryango w’abibumbye wemeje ko koko muri Mata 2019, umusirikare mukuru wo muri Sudan, Lieutenant General Mohamed Hamdan Dagalo uzwi nka Hemei yoherereje Gen. Haftar abarwanyi 1000. N’ubwo nta mibare y’abarwanyi bava muri Chad iki kinyamakuru kigaragaza, bivugwa ko nacyo gifite uruhare runini mu makimbirane ari muri Libya, na yo ikaba yohereza abarwanyi muri Libya kugira ngo zifashe Gen. Haftar. Aba barwanyi bateye impungenge ko ibibazo biri muri Libya byaba bidatanga icyizere cyo gukemuka. Hiyongeraho kuba buri ruhande muri izi ebyiri zishyamiranye, rushyigikiwe na bimwe mu bihugu bikomeye nk’Uburusiya,Turkiya na NATO muri rusange hiyongereyo ibyo muri Afurika nka Misiri aho bivugwa ko hari n’ibyoherezayo intwaro zo kwifashisha ndetse n’abarwanyi. Tubibutse ko ibiganiro igamije gucoca aya makimbirane biherutse kubera i Moscow mu Burusiya ntacyo byagezeho gusa byanzuwe ko hazakurikiraho ibindi harimo n’ikibera i Berlin mu Budage ejo tariki ya 19 Mutarama 2020.


