Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (MLS) ryafatiye ibihano Lionel Messi na Luis Suárez, bakinira Inter Miami nyuma yo kugaragaza imyitwarire idahwitse mu mukino bahuyemo na New York City FC tariki ya 23 Gashyantare 2025.
Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2, ariko Messi na Suárez barenze ku mategeko agenga imyitwarire bakora ku bandi bakinnyi mu maso, mu mutwe no mu ijosi, bagaragaza agasuzuguro.
Suárez yafashe myugariro Birk Risa mu ijosi ubwo bajyaga mu karuhuko k’igice cya mbere, mu gihe Messi yasaga n’uri kugirira nabi Mehdi Ballouchy umutoza wungirije wa New York City FC nyuma y’umukino. Messi yanahawe ikarita y’umuhondo kubera gutonganya umusifuzi.
Ibinyamakuru byo muri Amerika byatangaje ko aba bakinnyi baciwe amafaranga, ariko Inter Miami ntiyatangaje ingano yayo.
Nubwo bahanwe, Messi na Suárez bakinnye umukino wa CONCACAF Champions Cup wabaye ku wa 26 Gashyantare 2025, aho bafashije Inter Miami gutsinda Sporting Kansas City ibitego 3-1. Biteganyijwe ko bazakina na Houston Dynamo mu mukino w’umunsi wa kabiri wa MLS.


