Iyi ni Ballon d'Or ya 6 Lionel Messi amaze gutwara

Lionel Messi yegukanye Ballon D’or 2019-Amafoto

Muri iri joro ryo ku wa 2 Ukuboza, umukinnyi w’Umunya-Argentine ukinira ikipe ya FC Barcelona, Lionel Messi yegukanye Umupira wa Zahabu (Ballon d’Or) 2019.

Ibi birori byaberega muri cyumba cy’inama cya théâtre du Châtelet kiri mu mugi wa Paris mu Bufaransa.

Uyu mukinnyi yari ahataniye iki gihembo n’abandi bakinnyi bakomeye nka Virgil Van Dijk na Cristiano Ronaldo.

Ni ku nshuro ya 6 uyu mukinnyi yegukanye iki gihembo gisigaye gitangwa n’Ikinyamakuru France Football cyo mu Bufaransa.

Muri izi nshuro amaze gutwara iki gihembo, Messi afite agahigo ko kugitwara inshuro enye zikurikiranya (2009,2010,2011 na 2012). Icyo yari aheruka yagitwaye mu 2015, izakurikiyeho ebyiri zatwawe na Cristiano Ronaldo, iheruka yo yatwawe na Luka Modric, umunya-Croatia ukinira Real Madrid.

Cristiano Ronaldo ni we ugwa mu ntege Messi mu kugira umubare munini wa Ballons d’Ors kuko we yatwaye eshanu harimo iyo mu 2008, 2013,2014, 2016 na 2017.

Iyi ni Ballon d'Or ya 6 Lionel Messi amaze gutwara
Iyi ni Ballon d’Or ya 6 Lionel Messi amaze gutwara

messi.jpg
Cristiano Ronaldo ni we ugwa mu ntege za Lionel Messi mu kugira umubare munini wa Ballons d'Ors
Cristiano Ronaldo ni we ugwa mu ntege za Lionel Messi mu kugira umubare munini wa Ballons d’Ors

Virgil Van Dijk, Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bahabwaga amahirwe
Virgil Van Dijk, Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bahabwaga amahirwe

Lionel Messi n'umuryango we binjiraga ahatangirwa iki gihembo
Lionel Messi n’umuryango we binjiraga ahatangirwa iki gihembo

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *