Screenshot_20260205-195819

Lisa yashyize hanze Ig Post

Lisaa yatangiye umwaka mushya w’umuziki asohora indirimbo nshya yise “Ig Post”, indirimbo avuga ko yamusabye imbaraga n’igihe kinini kugira ngo ayigeze ku rwego rwiza. Iyi ndirimbo imuranga nk’intangiriro y’icyerekezo gishya, aho yiyemeje gukomeza kuzamura izina rye no guhatanira ku rwego mpuzamahanga.

Mu bisobanuro yahaye itangazamakuru, Lisaa yavuze ko “Ig Post” itanga ubutumwa bujyanye n’uko urukundo ruri kugaragazwa muri iki gihe cy’imbuga nkoranyambaga. Yanditswe na we afatanyije na Producer Loader na Bernard Bagenzi, igaruka ku rukundo rw’abakundana ariko bagahitamo kurugira ibanga.

Muri iyi ndirimbo, Lisaa agaragaza umukobwa wemera urukundo rwe ku mugaragaro, akumva ko gukundana nyakuri bidakwiye guhishwa. Asobanura ko ari indirimbo ishishikariza abakundana kwishimira urukundo rwabo no kurwerekana, cyane cyane mu bihe byihariye nka Saint Valentin.

Lisaa avuga ko indirimbo ishobora gufasha umuntu kubwira uwo akunda ko amwishimiye kandi ko atamutererana, ndetse ko yiteguye kubigaragariza abandi. Amashusho yayo yakozwe na John Elarts, agaragaza ihuriro ryiza hagati y’inkuru n’amashusho.

Muri rusange, “Ig Post” igaragaza uko Lisaa akomeje gukura mu muziki we, azana inkuru zishingiye ku buzima bwa buri munsi zifite aho zihurira n’urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga. Ni intangiriro ikomeye y’umwaka we w’umuziki kandi ikimenyetso cy’intego afite yo gukomeza kwagura ibikorwa bye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *