Kuri uyu wa Gatandatu, iitariki 17 Mutarama, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yitabiriye, i Lomé, inama yo mu rwego rwo hejuru ishimangira ubufatanye no gushimangira inzira y’amahoro iyobowe na Afurika muri Repubulika ya emokarasi ya Congo no mu Karere k’Ibiyaga Bigari, iyobowe na Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida wa Togo.

Mu ijambo rye, Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko “mu ntangiriro za 2026, ni ngombwa gushimangira ko ibyagezweho mu 2025 binyuze mu nzira ya diolomasi ari ingirakamaro, bidasubirwaho, bityo bikaba bigomba kubungabungwa […].

Yongeyeho ko u Rwanda rwizeye ko ibiganiro byo kuri uyu wa Gatandatu bizafasha gukomeza ubuhuza buyobowe na Afurika Yunze Ubumwe, mu rwego rwo gushyigikira ibimaze kugerwaho i Washington na Doha.

Nk’uko amakuru ari ku mugaragaro avuga, nta mugambi mushya w’amahoro watangajwe mu gusoza iyi nama. Icyakora, abitabiriye amahugurwa biyemeje guha ingufu ubwunzi bwa Afurika mu 2026, bugizwe n’abunzi batanu, bose bahoze ari abakuru b’ibihugu bya Afurika.

Hateganyijwe ingendo mu minsi iri imbere, cyane cyane i Kinshasa, i Kigali, i Kampala, na Gitega, kugira ngo byihutishe ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo impande bireba ziyemeje.


