Lt. Col Katabazi yatanze integuza y’uko muri RDC hagiye kwaduka intambara y’injyanamuntu

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe umutekano w’Imbere muri Uganda (ISO), Lt Col Emmanuel Katabazi, yatanze integuza y’uko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haba hagiye kwaduka intambara ikomeye.

ISO ni yo isanzwe ishinzwe ubutasi bw’imbere muri Uganda.

Umuyobozi wayo wungirije yatanze integuza y’uko muri Congo haba hagiye kwaduka intambara ikomeye, ubwo yaganiraga n’abakuriye inzego zishinzwe umutekano mu turere twa Uganda duhana imbibi na RDC.

Ni intambara yavuze ko ishobora gusakiranya za “Guverinoma ebyiri”, mbere yo gusaba abashinzwe umutekano yaganirizaga kuba maso cyane, mu rwego rwo kwitegura ibibazo bishobora kuzaterwa n’iriya ntambara.

Daily Monitor yasubiyemo amagambo ye agira ati: “Ku bw’ibyo rero bayobozi b’uturere duturiye umupaka, nimwitegure kandi mukaze ikusanya ry’amakuru y’ubutasi, mwebwe ba Disos (abakuriye umutekano imbere mu turere) na ba Risos.”

Lt. Colonel Katabazi yatangaje ibi, mu gihe kuri uyu wa Kane hatangira ukwezi kwa Kamena Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa yatangaje ko Ingabo za EAC zigomba kuba zamaze kuva ku butaka bw’igihugu cye, mu gihe zaba zitisubiyeho ngo zijye mu mirwano n’inyeshyamba za M23.

Byitezwe ko izi ngabo zigomba gusimburwa n’iz’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Gicurasi i Bujumbura mu Burundi hateraniye inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yigaga ku ngingo zirimo ibibazo bya Congo.

Ni inama yabaye nyuma y’indi iheruka kuhahuriza Abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bya EAC ndetse n’ababikuriyemo ubutasi bwa gisirikare.

Ntibizwi niba izi nama zombi ziza gusiga RDC yemeye ko Ingabo za EAC zikomeza kuba ku butaka bwayo, cyangwa niba ziza kwirukanwa zikabisa iza SADC.

Lt Colonel Katabazi cyakora yavuze ko ikiriho ari uko muri Congo Kinshasa hagomba kuba intambara, ikindi ikazaba ikomeye cyane.

Ati: “Tugiye kugira imirwano hariya [muri RDC], kandi ibihugu bikomeye byo hanze ya Afurika y’Iburasirazuba biyifitemo inyungu ni byinshi. Ikiriho ni uko Guverinoma imwe cyangwa ebyiri zizasenyuka, kandi umuyobozi mukuru wungirije [wa ISO] ni we ubibabwira.”

Colonel Katabazi ntiyigeze atangaza Guverinoma z’ibihugu iriya ntambara ishobora kuzasiga zisenyutse.

Amagambo ye cyakora yaje mu gihe Congo Kinshasa na M23 buri ruhande ruri gushinja urundi kwisuganya mu rwego rwo gutangiza intambara.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo (FARDC) aheruka gutangaza ko M23 ifatanyije n’Ingabo z’u Rwanda Kinshasa ishinja guha ubufasha baba bari kwisuganya ngo bagabe igitero simusiga cyo gufata Umujyi wa Goma.

Mugenzi we Major Willy Ngoma wa M23 ku rundi ruhande ashinja Guverinoma ya Congo kuba ari yo imaze igihe yitegura intambara; ibyo avuga ko bishimangirwa n’abayobozi bayo.

Ati: “Niba warumvise ibyo Perezida ubwe yavuze ko ‘ari igihe cyo kwikiza abaduteye’, niba ukurikira ibyo Jean Pierre Bemba yavuze mu nama y’abaminisitiri ko biteguye intambara…Duherutse kubona télégramme [ubutumwa] ya komanda wa Opération Sokola II muri Kivu ya Ruguru, ahamagarira ingabo ze ngo zitegure mu buryo bwose bushoboka.”

Major Willy Ngoma avuga ko hejuru y’aya magambo Congo Kinshasa imaze iminsi ihugiye mu kugura za drones z’intambara ndetse n’intwaro zitandukanye; ibishimangira ko nta kindi ishyize imbere kitari intambara.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *