Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Congo aravuga ko Lt. Col Willy Ngoma yamaze gushyingurwa mu mashyamba yo muri Masisi, mu gihe abakunzi be bari biteze ko ashobora gushyingurwa mu cyubahiro.
Bivugwa ko Ngoma yashyinguwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru, nyuma y’umunsi umwe yiciwe mu gitero cya drone cyagabwe muri Teritwari ya Masisi.
Umunyamakuru Pero Luwara abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko “bitandukanye n’amakuru yavugaga ko umurambo wa Colonel Willy Ngoma wagombaga kugarurwa i Goma, amakuru aravuga ko yashyinguwe nta cyubahiro na gito ahawe kandi mu ibanga rikomeye, kuri uyu wa Gatatu mu ishyamba riri hafi ya Rubaya.”
Amakuru y’uko Willy Ngoma yashyinguwe mu ibanga aje nyuma y’uko kuva yapfa, AFC/M23 yakomeje kuruca ikarumira kuko nta itangazo ryashyizwe ahagaragara, cyangwa ubutumwa bwihanganisha umuryango we n’ubumuha icyubahiro yigeze ishyira hanze ku mugaragaro.
Luwara avuga ko ku ruhande rwa AFC/M23, hari abagerageza kugabanya uburemere bw’ikibazo, aho bamwe bavuga ko “Willy Ngoma yari umusirikare, yari yararahiriye igihugu kandi yapfiriye ku rugamba.”
Uyu munyamakuru icyakora avuga ko n’ubwo Ngoma yari umusirikare, ukuri ari uko atari umusirikare usanzwe.
Yunzemo ati: “Gushyingura umurambo we mu buryo bwihuse kandi butagira icyubahiro bituma bamwe bakeka ko uwo mutwe washakaga guhita usibanganya ibimenyetso, bikongera imbaraga ku bavuga ko ashobora kuba yarishwe mu gikorwa cyo kumukuraho cyabereye imbere muri AFC/M23, aho kuba yaraguye mu gitero cya drone za Félix Tshisekedi.”


