Inama yari iteganijwe kuri iki Cyumweru, itariki 15 Ukuboza 2024, hagati ya Perezida Félix Tshisekedi, Paul Kagame na Joâo Lourenço ntabwo yabaye nyuma y’uko Perezida w’u Rwanda atabashije kuyitabira.
Abayobozi ba Congo na Angola baboneyeho kugirana ibiganiro imbonankubone mbere yo kureka abahagarariye ibihugu byombi gukomeza inama. Isubikwa ry’iyi nama ryatewe n’uko intumwa z’u Rwanda zitigeze ziyitabira.

Ni inama yari igamije kwigira hamwe uko ikibazo cya FDLR cyacyemurwa u Rwanda narwo rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwafashe nyuma y’aho Igisirikare cya Leta gitangiye gufasha no gukorana n’uyu mutwe, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ku mugaragaro.

Bivugwa ko ku wa Gatandatu, mu nama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bitatu bireba, u Rwanda rwasabye ko Mbere yo gushyira umukono ku masezerano habanza gutegurwa ibiganiro bitaziguye hagati ya RDC n’umutwe wa M23. Igitekerezo cyanzwe n’uruhande rwa Congo nk’uko byemezwa na perezidansi y’iki gihugu.


