geslkhlxaaackkn.jpg

Lubero: Habyukiye imirwano ku munsi wa 8 hagati ya M23 na FARDC

Kuri uyu wa mbere, 9 Ukuboza 2024, ni umunsi wa munani wikurikiranya w’imirwano ikaze ikomeje kuba hagati y’abarwanyi ba M23 n’Ingabo za FARDC zifatanyije na Wazalendo mu Mudugudu wa Kimaka mu majyepfo ya Teritwari ya Lubero.

Mu gitondo cya kare, uyu munsi kandi havuzwe imirwano mu gace ka Kaseghe, bivugwa ko ari ahantu h’ingenzi ku mpande zombi zihanganye.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere, inyeshyamba zasahuye amaduka y’abaturage b’abasivili rwagati muri Kaseghe, mu gihe abantu babiri bapfuye bazize igisasu ku Cyumweru, itariki ya 8 Ukuboza.

Hagati aho, Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kirigamba gufata Umudugudu wa Luofu, wo muri Teritwari ya Lubero, ahantu h’ingenzi h’ihuriro ry’imihanda myinshi y’ingenzi nk’uhuza Kaseghe na Matembe.

Mu Mudugudu wa Luofu kandi, Umuyobozi wawo, Faustin Balolage Mirindi, yatawe muri yombi na FARDC ashinjwa gufatanya n’umutwe wa M23, aho bivugwa ko bamusanganye impuzankano z’uyu mutwe ubu akaba afunzwe.

geslkhlxaaackkn.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *