FILE PHOTO: Armed Forces of the Democratic Republic of the Congo (FARDC) soldiers rest next to a road after Islamist rebel group called the Allied Democratic Forces (ADF) attacked area around Mukoko village, North Kivu province of Democratic Republic of Congo, December 11, 2018.   REUTERS/Goran Tomasevic/File Photo

Lubero: Umwami Kasereka Kasimba yiciwe mu gico cya ADF

Byibuze abantu 10 biciwe kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 15 Mutarama 2025, mu gico cy’abaterabwoba ba ADF muri Mukoko, Sheferi ya Baswana, muri Teritwari ya Rubero, ho muri Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru aturuka muri sosiyete sivile yaho aravuga ko mu biciwe muri iki gico harimo Umwami Kasereka Kasimba, Umuyobozi wa Gurupoma ya Bulengya, ndetse n’umunyamabanga we, bari bavuye mu kandi gace kagabwemo igitero n’inyeshyamba za ADF, nk’uko byemezwa na Muhindo Waleyirwe Tafuteni, perezida w’uyu muryango.

Aya makuru yanemejwe n’umuvandimwe wa nyakwigendera utifuje ko izina rye ritangazwa agira ati: “Murumuna wanjye mu mudugudu n’umuzungura wa Papa (Umuyobozi wa gurupoma) muri Sheferi, bamaze kwicirwa mu gico cya ADF. Agiye akiri muto.”

Nk’uko iyi nkuru dukesha Kivu Morning Post ivuga, gushakisha birakomeje mu gihe abashinzwe umutekano bazamuye ikibazo cya network idahama hamwe iri gutuma bigorana guhamagara no gushaka amakuru arambuye kuri iki gitero.

Umwami Kasereka Kasimba wayoboraga Gurupoma ya Bulengya, ni umwuzukuru w’Umwami Biondi Inohoverya II Joseph wa Sheferi ya Baswagha muri Teritwari ya Lubero. Urwibutso rw’Umwami Biondi ruherereye hafi ya Kiliziya Gaturika ya Ivatama muri Musienene.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *