Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), yatangaje ko hari uduce two mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo umutwe wa M23 ugenzura.
Madamu Bintou Keita yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga ubwo yagezaga ijambo ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi.
Yavuze ko mu byumweru bibiri bishize umutwe wa M23 wigaruriye uduce dukomeye ndetse ukanatwika ibirindiro byinshi bya FARDC, ibyo avuga ko bihangayikishije cyane MONUSCO.
Ati: “Ntewe impungenge cyane no kuba M23 ikomeje kwigarurira uduce twinshi mu buryo bwihuse […] Muri ibi byumweru bibiri bishize M23 yafashe uduce twinshi dukomeye […] M23 n’abayishyigikiye banatwitse ibirindiro byinshi bya FARDC “.
Mu duce uyu mutwe uheruka kwigarurira turimo Imijyi ya Kanyabayonga, Kaina na Kirumba two muri Teritwari ya Lubero. Mu byumweru bibiri bishize ni bwo izi nyeshyamba zari zigeze muri iyi Teritwari.
Madamu Bintou Keita kandi yavuze ko “M23 kuri ubu iri muri Kivu y’Amajyepfo, M23 yageze muri Teritwari ya Kalehe”.
Uyu mugore kandi yongeye gushinja u Rwanda kongera ubufasha ngo ruha ziriya nyeshyamba, anagaragaza ko hari impungenge z’uko amakimbirane ari muri Congo akwira akarere kose.
Keita kandi yongeye gushimangira ko amakimbirane yo muri RDC adateze gukemuka hifashishijwe ingufu za gisirikare, ibitandukanye n’umurongo Leta ya RDC yafashe.


