20250317_124752

M23 itegerejwe i Doha

Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, rigiye kohereza i Doha muri Qatar mu biganiro bigamije gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni ibiganiro AFC/M23 yatumiwemo na n’ubwami bwa Qatar, nyuma y’ibiheruka kuhahuriza ba Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi.

Bivugwa ko Doha yahaye ubutumire M23 mu rwego rwo kumva impamvu zayo, kenshi zikunzwe kwirengagizwa ku rwego mpuzamahanga.

Ku wa 18 Werurwe ubwo Kagame na Tshisekedi bahurirara muri uriya murwa mukuru wa Qatar, kimwe mu byo bemeranyijeho harimo “guhagarika imirwano hagati y’impande zishyamiranye”.

Icyakora nyuma y’uyu muhuro abayobozi ba M23/AFC bavuze ko batazubahiriza imyanzuro yafatiwe muri iriya nama, mu gihe cyose idakemura ibibazo byabo.

M23 yatumiwe i Doha mu gihe mu cyumweru gishize na bwo yari yatumiwe i Luanda muri Angola, aho yagombaga guhurira mu biganiro na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mutwe wanze kwitabira ibyo biganiro ku munota wa nyuma, kubera ibihano Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wafatiye abayobozi bakuru bawo.

Mu bahanwe harimo Bertrand Bisimwa usanzwe ari Perezida wa M23, Col. John Imani Nzenze ukuriye ubutasi bwayo cyo kimwe na Col Erasto Bahati usanzwe ari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *