M23 ntikozwa ibyo kurambika intwaro

Umutwe wa M23 watangaje ko utarebwa na gahunda yo kurambika hasi intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe, mu gihe cyose utaragirana ibiganiro na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mutwe wabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kamena, mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wawo.

Mu mpera z’ukwezi gushize i Bujumbura mu Burundi hateraniye inama yahuje abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yigaga ku bibazo by’umutekano muke wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo uw’uko abarwanyi ba M23 bagomba guhurizwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo, bakazahavanwa boherezwa i Kindu aho bazamburirwa intwaro mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Mbere y’uko M23 yoherezwa i Rumangabo hagombaga kubaho igikorwa cyo gusura no kugenzura kiriya kigo mu gihe cy’ibyumweru bitatu, Ingabo za EAC n’iza MONUSCO zireba niba cyakwakira abarwanyi b’uriya mutwe.

Lawrence Kanyuka uvugira M23 mu bya Politiki mu itangazo yasohoye, yatangaje ko we na bagenzi be biteguye gutanga umusanzu wabo nk’uko babisabwe n’abantu batandukanye kugira ngo amahoro agaruke mu burasirazuba bwa RDC.

Yakomeje avuga ko M23 wubahirije ibyo wasabwe byose, bityo ukaba nta kindi ugitegereje kitari “ibiganiro na Kinshasa” nk’uko biteganywa n’inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bya EAC yateraniye i Bujumbura ku wa 04 Gashyantare 2023.

Yunzemo ati: “Ku bw’ibyo, [M23] ntirebwa na gahunda yo kwamburwa intwaro, gusubizwa mu buzima busanzwe ndetse no guhurizwa ahantu hamwe.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *