Amakuru akomeje guturuka muri Walikale aravuga ko 23 ikomeje kongera ingabo nyinshi, ibikoresho biremereye harimo n’imbunda zihanura ingege nkuko amakuru aturuka muri aka gace abivuga.
Amakuru aturuka mu bice by’ingabo za FARDC aremez ako M23 imaze ibyumweru bibiri izana ingabo nyinshi n’ibikoresho biremereye muri Walikale no mibice byerekera yo.
Amakuruavugwa ko hari ibice by’imidugudu igera 9 yo muri Walikale yakuwemo abaturage na M23 kugirango bahungirizwe kure y’intambara igiye kurota, aya makuru kandi avuga ko M23 yazanye inabo nyinshi ndetse n’imbunda zihanura indege mu misozi ya Walikale irimo Mukii, Mirombo, Kamuli, Buhimba, Ngambi, Mbukuru, Mukohwa na Misinga.
Nkuko tumaze iminsi tubitangaza nuko umujyi wa Pinga ari wo usa nkuri mu mboni za M23 kuko kugeza uyu munsi uyu mujyi washyizwe hagati ututse mu mande nyinshi ziwukikije nka Hembe,Burayi,mpeti,kibati n’ahandi hakikije Pinga uvuye mu bice bya Lubero.
M23 isumbirije Walikale mu gihe yigeze kuyifata ikayirekura kugirango ibone uko yitabira ibiganiro bya DOHA, nyamara nyuma yo kuyirekura ntiyorohewe n’ibitero bya Wazalendo , FDLR na FARDC byakomeje kuyigabwagaho mu birindiro byayo muri Masisi.


