M23 yaba yatangiye gukura abarwanyi ba yo muri Rutshuru ibajyana i Bunagana na Tshanzu

Umutwe wa M23 waba watangiye, nk’uko bamwe mu baturage babitangaza, gusubiza inyuma bamwe mu barwanyi bayo badakewe cyane cyangwa abarwaye bari mu Bitaro bya Rutshuru bayanwa za Bunagana na Tshanzu ariko aya makuru ntaremezwa na FARDC .

Iyi nkuru dukeha Mediacongo.net iravuga ko abakomeretse cyane bazoherezwa mu Rwanda no muri Uganda kugira ngo babiteho neza nk’uko amakuru akomeza avuga.

Iyi ngo akaba ari intangiriro yo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda yashyizweho umukono nkuko byifujwe n’umuryango mpuzamahanga mbere y’imishyikirano iteganijwe na M23.

Nk’uko ubuyobozi bw’ingabo za Congo bubitangaza, ngo inama baherutse kugirana na M23 ntabwo yari inama y’ibiganiro. Umwe mu basirikre bakuru ba FARDC wavuganye na RFI yagize ati: “Twagiye kubareba kugira ngo tubabwire gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama ya Luanda. Nta mishyikirano yabaye. Icyo basabwe ni uko bava mu turere barimo nta mananiza, ”

Uyu yongeyeho ko iyi nama iheruka kuba kuwa Mbere yateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Gen. Sylvain Ekenge, Umuvugizi w’ingabo za Congo, yongeyeho ko kuri iki cyiciro, nta yindi nama nk’iyi iteganijwe. Ku ruhande rwayo, M23 ivuga ko yiteguye kuva mu bice yigaruriye, ariko ikomeza gutsimbarara ku cyifuzo cyayo cyo kugirana ibiganiro bitaziguye n’abayobozi ba Congo.

Gukura ingabo zayo ku bushake mu bice M23 yigaruriye hari abakeka ko bisobanuye gufungura imishyikirano ya politiki itaziguye hagati y’ubutegetsi bwa Kinshasa n’uyu mutwe.

Gusa, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula, yakunze guhakana ibiganiro bitaziguye na M23, avuga ko guverinoma yaba yishe amasezerano y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yerekeye iterabwoba, mu gihe bamwe mu bakuru b’ibihugu bo mu karere baba bashyigikiye ibiganiro kugira ngo ikibazo gikemuke burundu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *