M23 yasubiyemo ko itazaba mu kigo cya Rumangabo

Umutwe witwaje intwaro wa M23 wasubiriyemo amahanga ko utazemera kohereza abarwanyi bawo kuba by’agateganyo mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo mu gihe ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo butarubahiriza ibyo wabusabye.

Tariki ya 20 Kamena 2023, Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yasohoye itangazo, avuga ko uyu mutwe wubahirije ibyo wasabwaga byose, bityo ko utegereje ko na Leta ya RDC yubahiriza imyanzuro y’abakuru b’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba bahuriye mu nama ya Bujumbura tariki ya 4 Gashyantare.

Muri iri tangazo, Kanyuka yavuze ko uyu mutwe witwaje intwaro utazemera kujya mu nkambi (cantonment) mu gihe hatarabaho ibiganiro hagati yawo n’ubutegetsi bwa RDC, ashingiye ku myanzuro ya Bujumbura byo muri Gashyantare.

Tariki ya 31 Gicurasi 2023, abakuru b’ibihugu bongeye guhurira i Bujumbura, bavuguruye icyemezo bari barafashe cy’uko abarwanyi ba M23 bazajya kuba muri zone ya Sabyinyo, noneho banzura ko bazajya kuba by’agateganyo kuba mu kigo cya Rumangabo bagenzuraga kugeza muri Mutarama. Ni mu gihe ubutegetsi bwa RDC bwari bukomeje kurahira ko butazaganira n’uyu mutwe.

Hashingiwe kuri iki cyemezo cya vuba cy’i Bujumbura, itsinda rigizwe n’ingabo z’akarere ka Afurika y’iburasirazuba, misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) n’izindi ntumwa z’inzego zihuriweho z’akarere, ryasuye ikigo cya Rumangabo, rireba aho kigeze gitegurirwa M23.

Kanyuka kuri uyu wa 28 Kamena 2023, yatangaje ko M23 igihagaze ku ijambo yavugiye mu itangazo ryo ku wa 20. Ati: “Ku byo kujya mu nkambi, uruhande rwa M23 rurasobanutse. Kuri uru rwego rushinzwe ubugenzuzi, twabandikiye amabaruwa menshi y’abavandimwe bacu bicwa n’ingabo za Leta. Ni igihe cyo kuvuga no kugira icyo dukora kuko birakabije.”

Byateganyijwe ko abarwanyi ba M23 bazamburirwa intwaro muri Rumangabo, bajyanwe mu kigo cya Kindu mu ntara ya Maniema, aho bazasubirizwa mu buzima bwa gisivili. Ibyo uyu mutwe si byo ushaka, kuko ngo bitandukanye n’isezerano Leta yawuhereye mu biganiro byabaye mbere yo kongera kwegura intwaro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *